Ibijya gushya birashyuha! Ariel Wayz na Juno Kizigenza barahunga urukundo rubagaragara ku maso

Umuhanzi Makanyaga yaririmbye ati”Urukundo n’inkindwara kandi itavuwe yakwica nk’izindi zose” ibi nibyo biri kuba ku bahanzi Ariel Wayz na Juno Kizigenza batarabasha gusobanura cyangwa gusobanukirwa.

Hashize iminsi humvikana amakuru ko abahanzi Juno Kizigenza na Ariel Wayz bashobora kuba bahujwe n’ibindi birenze umuziki, ibyo bikaba byaratangiye kuvugwa nyuma y’uko basohoye indirimbo bakoranye bise ‘Away’, yabanjirijwe n’amashusho yo gusomana umunwa ku wundi.

Uhereye ubwo, ibihuha byakomeje gukwirakwizwa na bimwe mu bitangazamakuru bya hano mu gihugu ndetse n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, bavuga ko abo bahanzi bashobora kuba bakundana (bateretana), kuko ngo bakunze kuba bari kumwe kenshi, kandi ukabona hari ikintu bagereranya nka rukuruzi hagati yabo.

Bamwe mu bavugaga iby’urwo rukundo rushobora kuba ruri hagati y’abo bahanzi, bavugaga ko bibaye ari byo bazagira ‘urugo rukomeye rw’abanyamuziki’.
Ariel na Juno basohoye indirimbo yabo yitwa ‘Away’ ku itariki 18 Kamena 2021, kugeza ubu iri muzikunzwe kuruta izindi mu Rwanda.

Ikintu gisa na rukuruzi hagati y’abo bahanzi cyagaragaye muri iyo ndirimbo, cyatumye abantu benshi batangira gukeka ko hashobora kuba hari ikintu kiri hagati yabo kirenze ibyo kuririmbana gusa.

Ariel Wayz iyo abajijwe ku bijyanye n’amafoto ye arimo gusomana na Kizigenza, cyangwa amashusho ya hato na hato ntashobora kugira icyo ayavugaho, ahubwo avuga ko byari mu rwego rw’akazi. Gusa Ariel agashimangira ko Kizigenza ari umuntu w’ingenzi cyane mu buzima bwe.

Tariki 4 Nyakanga 2021, Juno Kizigenza uherutse gutandukana na Bruce Melodie wamwinjije mu ruhando rwa muzika, yashyize videwo ye kuri Twitter ari kumwe na Ariel Wayz, baririmba indirimbo ya Bruce Melodie yitwa ‘Katapilla’, iyo videwo na yo yagaragazaga cya kintu cya rukuruzi kiri hagati y’abo bahanzi bombi, ubu ikaba imaze kurebwa n’abantu bakoresha Twitter basaga 20,000.

Nyuma y’uko Juno Kizigenza ashyize iyo videwo kuri Twitter, Ariel Wayz na we yayisangije abamukurikira kuri Twitter (retweeted) abanje kwandikaho ati “Mi Katapilla”, cyangwa se ‘Katapilla wanjye’ nyuma yongeraho udushusho tw’ikamba ry’umwami.

Juno Kizigenza kandi nawe aheruka gushyira ubutumwa kuri Twitter avuga ati”Nterwa Ishema nawe Nshuti yanjye magara” (Am Proud of you Besto). Kuri we ntiyerura ngo ubone ko ari urukundo ariko Ariel Wayz we usesenguye ubutumwa bwe ubona ko yamaze kwimariramo uyu musore bahuzwa n’umwuga wo kuririmba.

Juno Kizigenza na Ariel Wayz bafatwa nk’abahanzi b’Abanyarwanda bazaba bakomeye mu gihe kizaza, ukurikije amajwi yabo meza ndetse n’ubushobozi bwo guhanga bifitemo.

Kugeza ubu, aba bombi ntibarerura ngo bemere ko bakundana byanyabyo gusa nta wutwika inzu ngo ahishe umwotsi, igihe kizasobanura ibiri kubabaho kabone n’ubwo badashaka kwerura ngo babivuge.

Urukundo hagati yabo rurahari; kubyerura nicyo kibura

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO