Ibikorwa biruta amagambo Rayon Sports yasinyishije abakinnyi babiri bakomeye

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha abakinnyi babiri barimo Boubakar Traore ndetse n’umunyezamu wa Yanga Africans witwa Ramdhan Kabwili.

Byitezweko uyu munyezamu Rayon Sorts isinyishije agomba kuba umuzamu wa mbere kubera ko Kwizera Olivier Yamaze gutandukana n’iyi kipe aho kuri ubu yerekeje mu guhugu cya Saudi Arabia.

Ikipe ya Rayon Sports kandi yabashije gusinyisha umukinnyi Boubakar Traore wari umaze iminsi ageze I Kigali.

Rayon Sports ni imwe mu makipe byitezwe ko izatanga akazi gakomeye cyane muri iyi shampiyona ije nyuma yo kugura abakinnyi bakomeye barimo na Abdul Rwatubyaye uje kongera imbaraga mu bwugarizi bw’iyi kipe.

Boubacar Traoré wakiniraga Salitas yo muri Burkina Faso yageze mu Rwanda mu cyumweru gishize tariki ya 10 Kanama 2022 ariko ntiyahita asinya kubera ko iyi kipe yari yaketse ko afite ikibazo cy’imvune.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.