Ibikorwa bitandukanye mu Rwanda byahagaritswe kubera Coronavirusi

Hashingiwe ku ntera icyorezo cya Koronavirusi kimaze gufata ku isi, hashingiwe kandi ku buryo ibindi bihugu bihangana nacyo, byagaragaye ko hakwiriye kongerwa ingamba ndetse n’imbaraga mu gukumira ikwirakwira ry’icyo cyorezo mu Rwanda.

Itangazo ryashyizweho umukono na Edouard Ngirente, Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, rivuga ko harebwe uko iyi ndwara ihagaze ku isi n’uko mu bindi bihugu byagenze, ari ngombwa ko hafatwa ingamba ziruseho mu kwirindwa ko iyi ndwara ikomeza gukwirakwira.

Ibyo byamezo bishya byafashwe bigomba gukurikizwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri kuva muri ijoro ry’ejo ku wa gatandatu, ibyo birimo ko:

Uhereye kuri uyu wa gatandatu taliki ya 21 Werurwe 2020 i saa tanu na mirongo itanu n’icyenda z’ijoro (23:59) izi ngamba zishyizweho kandi zizamara igihe cy’ibyumweru bibiri (2) gishobora kongerwa:

1. Ingendo zitari ngombwa zirabujijwe kandi gusohoka mu rugo nta mpamvu zihutirwa birabujijwe keretse abajya gutanga no gushaka serivisi z’ingenzi harimo kwivuza, guhaha, serivisi za banki n’izindi.

2. Kwishyurana hakoresheje ikoranabuhanga bigomba gukoreshwa ahashoboka hose, kurusha kujya muri za banki na za ATM.

3. Abakozi ba Leta bose n’abikorera barasabwa gukorera akazi mu ngo zabo, keretse abatanga serivisi z’ingenzi zavuzwe haruguru.

4. Imipaka yose irafunzwe keretse ku Banyarwanda bataha ndetse n’abandi batuye mu Rwanda byemewe n’amategeko, abo bose bakaba bazashyirwa mu kato mu gihe cy’ibyumweru bibiri (2) ahantu hateganijwe. Ubwikorezi bw’ibicuruzwa byinjira cyangwa ibisohoka mu Rwanda birakomeza.

5. Ingendo hagati y’imijyi n’uturere tw’igihugu ntabwo zemewe keretse ku bajya kwivuza cyangwa abafite impamvu zihutirwa. Ubwikorezi bw’ibicuruzwa burakomeza nk’uko bisanzwe.

6. Amasoko n’amaduka arafunzwe keretse abacuruza ibiribwa, ibikoresho by’isuku, za farumasi, esansi na mazutu n’ibindi bikoresho by’ibanze.

7. Za moto ntabwo zemerewe gutwara abagenzi, keretse izigemuye ibicuruzwa. lmodoka zitwara abagenzi mu mijyi zo zirakomeza gukora hubahirijwe intera ya metero imwe hagati y’abagenzi.

8. Utubari twose turafunga.

9. Resitora zirakomeza gukora hatangwa serivisi yo guha ibyo kurya abakiriya bakabitahana (take away).

10. Abayobozi b’inzego z’ibanze n’iz’umutekano barasabwa gushyira aya mabwiriza mu bikorwa.

Abaturarwanda bose barasabwa gukomeza kwitwararika, bakurikiza amabwiriza bahabwa.

Ubufatanye bwacu twese ni ngombwa mu guhashya iki cyorezo.

Minisiteri y’Ubuzima imaze iminsi itanga integuza ko bitewe n’uburemere bw’ikibazo, igihe cy’ibyumweru bibiri cy’ifungwa ry’amashuri n’insengero cyemejwe ku wa 14 Werurwe 2020 gishobora kongerwa, ndetse kigashyirwa ku zindi nzego.

Aya mabwiriza mashya asimbuye arimo ayatanzwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yari yatangaje ko guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Werurwe 2020, utubari two mu mujyi tuzajya dufunga saa tatu z’ijoro naho mu cyaro dufunge saa moya. Ubu twose twafunzwe.

U Rwanda kandi rwaherukaga guhagarika ingendo z’indege ziva n’izinjira mu Rwanda zitwaye abagenzi - harimo na RwandAir - ariko rwemeza ko indege z’imizigo zo zikomeza gukora.

Minisiteri y’ubuzima isaba kwita ku gukaraba intoki, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no gusiga intera ya metero imwe hagati y’abantu no kwirinda ingendo zitari ngombwa.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo kugira umuriro, ibicurane, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu mihogo, guhumeka nabi bishobora kugera aho bitera umusonga nawo ushobora kubyara urupfu.

Ishobora kwandura binyuze mu kuramukanya abantu bahana ibiganza, hakabaho guhererekanya amatembabuzi yaturutse mu myanya y’ubuhumekero y’umuntu wanduye, maze uyakozeho akaza kwikora ku munwa, ku mazuru cyangwa mu maso, agahita yandura. Umuntu ashobora no gukura iyi virusi ku kintu yaguyeho, kandi iyo gikomeye ishobora kumaraho amasaha menshi yagera no ku minsi itatu.

Minisante itanga inama ko umuntu ugaragaje ibimenyetso bya Coronavirus yakwihutira guhamagara umurongo utishyurwa wa 114, agahabwa ubufasha adahise akora urugendo, cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO