Impamvu z’ingenzi zituma puwavuro zitagomba kubura ku mafunguro yawe ya buri...
- 17/02/2023 saa 08:36
Rimwe na rimwe birashoboka cyane ko abagore n’abakobwa bajya basama ariko ntibabimenye bagahura n’impinduka bakagirango ni uburwayi busanzwe kandi batwite. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bimenyetso bitandukanye bishobora kukwereka ko ushobora kuba utwite nyamara utabizi.
Niba warakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye, ukaba wibonaho bimwe muri ibi bimenyetso, Birashoboka cyane ko waba warasamye.
1. Kubura imihango
Amakuru dukesha urubuga rwa Better Health avuga ko kubura imihango ku bagore n’abakobwa ari ikimenyetso cya mbere cyerekana ko baba bari mu cyiciro cya mbere cyibanziriza gusama.
Nibukubaho, hagashira icyumweru ubuze imihango kandi ukwezi kwawe kudahindagurika, hari ijanisha rinini riba ryerekana ko utwite niba warakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye.
Nibyiza kwihutira kwisuzumisha kwa muganga cyangwa ukajya muri farumasi(pharmacy) ukabaza ibikoresho byo gusuzuma ko utwite bazabiguha kandi bizagufasha.
2. kunyara inshuro nyinshi
Iyo umaze gusama, ugatwara inda, ingano y’amaraso mu mubiri wawe iriyongera.
Icyo gihe impyiko zawe zihura n’akazi kenshi ko gusukura amaraso n’andi matembabuzi atandukanye, uko impyiko zikora akazi kenshi bituma wumva ushaka kujya kunyara buri kanya.
Kwihagarika inshuro nyinshi muburyo budasanzwe bishobora kuba ari ikimenyetso kimwe cyerekana ko ushobora kuba utwite utabizi.
3. Kwiyongera ubunini bw’amabere
Iyo usamye ugatwara inda, hari imvubura zikora imisemburo ituma amabere yawe aba manini bikagutera kumva impinduka n’uburyaryate cyane ku moko z’amabere.
Izi mpinduka ziba igihe gito ndetse zikagenda Burundu nyuma y’ibyumweru bike usamye.
Niba warigeze kwiyumvaho izi mpinduka kandi ukaba warakoze imibonano mpuzabitsina, birashoboka ko ushobora kuba utwite utabizi, nibyiza kwisuzumisha ukamenya uko uhagaze.
Kwiyongera amabere ni ikimenyetso cyerekana ko ushobora kuba warasamye kuko umubiri uba uri gutegura ahazanyura amashereka azagaburira umwana.
4. Umunaniro ukabije
Iyo utwite, imisemburo ya progesterone iriyongera cyane, ibi bituma akenshi uhorana ibitotsi ukaryamira cyane ndetse ukumva uhorana umunaniro ukabije utajya ushira.
Guhorana umunaniro ukabije bishobora kuba ikimenyetso cyikwereka ko ushobora kuba utwite ariko utabizi.
5. Kugira isesemi
Uko umubiri ukora imisemburo myinshi, bituma rimwe na rimwe ugira isesemi ndetse ibi bikunze kubaho muminsi ya mbere utwaye inda .
Abenshi bavugako bikunda kubabaho mu masaha ya mu gitondo, gusa bishobora kukubaho no muyandi masaha yose agize umunsi.
Kugira isesemi ni kimwe mu bimenyetso bishobora kukwereka ko wasamye.
6. Kunukirwa n’ibintu runaka kuburyo bukabije
Guhumurirwa cyane no kunukirwa kuburyo bukabije n’ibintu runaka nk’imibavu yo kwitera cyangwa ibiryo runaka, usanga ari ikimenyetso gihurirwaho n’abagore benshi iyo batwite.
Iyo usamye ushobora kwanga ibiryo wakundaga ukajya wumva bikunukira nabi cyane cyangwa se umuntu yakwitera umubavu wari usanzwe ukunda kumva uhumura neza, ukakunukira kuburyo bukabije kuburyo uwawiteye mushobora no kurwana.
kunukirwa mu buryo bukabije n’ibintu runaka bidasanzwe bikunukira ni ikimenyetso gishobora kukwereka ko ushobora kuba utwite.
7. Kuva amaraso
Nyuma y’igihe kingana n’iminsi 10 na 14 utwaye inda, ushobora kuva amaraso ndetse akenshi bikabera rimwe n’igihe usanzwe uboneraho imihango.
Benshi babyitiranya n’imihango gusa sibyo, Uku kuva amaraso biterwa n’uko igi rizavamo umwana riba riri kwiyomeka kuri nyababyeyi bigatera kuva kw’amaraso.
Kuva amaraso muburyo budasanzwe bishobora kuba ikimenyetso simusiga cyerekana ko ushobora kuba utwite.
8. Guhinduka mu byiyumviro
Bitewe no kwiyongera kw’imisemburo, bishobora gutuma ugira amarangamutima menshi ndetse agakunda guhidagurika.
Urugero ushobora kuba wari umunyamujinya nyuma yo gusama ugahinduka umuntu utuje cyane kandi w’umunyampuhwe abantu bakibaza uko wahindutse bikabayobera Cyangwa ukaba wari umuntu usabana cyane ariko nyuma yo gusama ugahinduka umuntu utuje cyane.
Guhinduka mu byiyumviro biterwa no kwiyongera kw’imisemburo ndetse bishobora guterwa n’uko utwite ariko ukaba utabizi.
9. Kurwara impatwe
Iyo utwaye inda, umubiri wawe uhura n’impinduka nyinshi mu ikorwa n’ivuburwa ry’imisemburo ya progesterone, ibi bishobora gutuma umubiri wawe ugabanya umuvuduko w’uburyo ukora igogora bigatuma urwara impatwe.
Kurwara impatwe bishobora kuba kimwe mu bimenyetso byerekana ko utwite, gusa mbere yo guhangayika ni byiza ko wihutira kwisuzumisha kwa muganga.
10. Kugira ibinya
Amakuru dukesha urubuga rwa Better Health avuga ko 60% by’abagore batwite bakunda guhura n’ikibazo cyo gufatwa n’ibinya mu ntoki n’ibirenge.
Ibi binya biterwa no kwitsindagira no kwegerana kw’imikaya bitewe no kwiyongera kw’amatembabuzi mu mikaya y’umubiri w’umugore igihe atwite.
Ibi ni bimwe mu bimenyetso bishobora kukwereka ko ushobora kuba utwite,
Gusa hari n’abatwara inda ntibagaragaze n’ikimenyetso na kimwe.
Amakuru dukesha urubuga rwa The Guardian avugako umukobwa 1 muri 475 atwara inda hagashira amezi 5 atarabimenya n’aho umukobwa 1 mu 2,500 atwara inda akarinda afatwa n’ibise, akabyara atarigeze amenya ko atwite.
Nibyiza ko igihe cyose wiyumviseho kimwe muri ibi bimenyetso twavuze haruguru cyangwa ukiyumvaho impinduka zidasanzwe, Wakwihutira gukora ikizamini kwa muganga bakamenya impamvu igutera izo mpinduka zidasobanutse.