Ibimenyetso byerekana ko ubanye neza n’umukunzi wawe

Kugira umubano mwiza mu rukundo ntibigendera ku hantu waba warahuriye n’umukunzi wawe nko mu kabari, mu modoka rusange, mu kabyiniro cyangwa ahandi. Umubano mwiza ugendera ku buryo mwembi mubanye ndetse imibanire yanyu nayo ishingira ku bintu byinshi bitandukanye.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bimenyetso bishobora kukwereka ko uri mu mubano mwiza n’umukunzi wawe.
1. Mwagiranye umubano w’igihe kirekire mbere
Kimwe mu bintu bishobora gutuma ugira umubano mwiza mu rukundo, Harimo no kuba waragiranye umubano w’igihe kirekire n’uwo muri kumwe mu rukundo kuko bibafasha kumenyana.
Dukurikije ubushakashatsi bwakozwe na Dr Jacqui Gabb, Akaba ari inzobere mu mibanire avuga ko atari byiza kwibagirwa inzibutso n’ibihe byiza wagiranye n’abakunzi mwatandukanye.
Ubu bushakashatsi yabukoreye muri Open University, mu Bwongereza, aho yabukoreye ku bantu basaga 5,000 mu gihe cy’imyaka ibiri.
Impamvu nyamukuru yo kutibagirwa ibihe wagiranye n’abakunzi mwatandukanye, Dr Jacqui avuga ko ibyo bihe bigufasha kwiga ku bimenyetso bishobora kukwereka ko umubano wanyu uri kugenda nabi, ndetse ukaba wakwigira ku makosa yabaye mu mubano wa mbere ukaba wayakosora mu gihe uri mu rukundo rushya.
2. Birashoboka ko mwahuriye ku mbuga zo gushakiraho abakunzi
Abantu benshi usanga bashidikanya ndetse batizera gukoresha imbuga zo gushakiraho abakunzi nka Tinder n’izindi zitandukanye, Gusa ukuri guhari ni uko iyi ishobora kuba inzira yo gutangiriraho umubano ukomeye kandi uzaramba.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru cya Proceedings of the National Academy of Sciences bwerekanye ko abantu bahuriye kuri murandasi bagakundana, aho guhurira mu kazi cyangwa mu tubyiniro, Nibo basanzwe babanye neza bishimye mu rukundo ndetse bakarambana.
Ubushakashatsi bwakorewe muri Leta zunze ubumwe za Amerika bwerekanye ko kimwe cya gatatu (35%) by’abakundana bashyingiranywe hagati y’umwaka wa 2005 ugera 2012 bahuriye kuri murandasi.
Muri uyu mubare, 45% bahuriye ku mbuga zo gushakiraho abakunzi naho 21% bahurira ku mbuga nkoranyambaga.
3. Ntabwo mukunda gushyira amafoto yanyu ku mbuga nkoranyambaga
Ubushakashatsi bwakorewe muri Leta zunze ubumwe za Amerika bwerekanye ko abakundana badakunda gushyira amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga aribo bishimye.
Impamvu ni uko abakundana badakunda gushyira amafoto hanze baba badakeneye kwemeza rubanda ko umubano wabo umeze neza.
Ubu bushakashatsi bukomeza buvuga ko abakundana benshi bakunda gushyira amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga bataba bishimye mu buzima busanzwe, ahubwo baba bashaka kwerekana ko bishimye.
4. Mubwirana amagambo meza
Iyo uri mu mubano umaze igihe kirekire, rimwe na rimwe birashoboka ko mujya mwibagirwa kubwirana amagambo meza nk’urugero ukaba wakwibagirwa kubwira umukunzi wawe ko asa neza, ko yatetse ibiryo byiza cyangwa ko yambaye neza.
Ubushakashatsi bwakozwe na Open University bwerekanye ko kubwirana amagambo meza, no gushimira umukunzi wawe biri mu bifasha kugira umubano mwiza.
5. Mukora imibonano mpuzabitsina nibura rimwe mu cyumweru
Kugira ibyishimo mu rukundo ntabwo biterwa n’umwanya munini umarana n’umufasha wawe gusa, Ahubwo gukora imibonano mpuzabitsina nabyo byongera umubano mwiza hagati yanyu.
Dukurikije ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya Toronto, ivuga ko ari byiza kuryamana n’uwo mwashakanye nibura inshuro imwe mu cyumweru.
6. Ntabwo murabyara abana
Iki kimenyetso gishobora kuba kigutunguye, kuburyo utumva ko cyaba ikimenyetso cy’abantu bari mu mubano mwiza.
Ubushakashatsi bwakozwe na Open University, mu Bwongereza bwerekanye ko abakundana babana nk’umugabo n’umugore ariko batarabyara abana bagira umubano mwiza kurusha ababyaye.
Ibi usanga biterwa n’uko abakundana badafite abana bato bo kwitaho usanga bafite umwanya munini wo kwishimana hagati yabo, ibi bituma bose bagira umwanya uhagije hagati yabo wo kwisanzura no kwishimana kurusha abafite abana bo kwitaho.
Niba wumva igihe kigeze ngo mubyare abana, nibyiza ko wabiganira n’umukunzi wawe.
Nubwo abakundana badafite abana babana bishimye cyane kurusha ababyaye, Gusa hari ubundi bushakashatsi bwerekanye ko abagore babayeho badafite abana basanzwe batishimye cyane nk’ababyaye mu buzima busanzwe.