Ibindi birego byaregwaga R.Kelly byateshejwe agaciro n’urukiko

Umuhanzi w’icyamamare R.Kelly ariko kuri ubu wahuye n’uruvagusenya akaza gukatirwa igifungo cy’imyaka 30 ari muri gereza nyuma yo gushinjwa ndetse agahamwa n’ibyaha byo gufata ku ngufu hari ibindi birego yaregwaga ariko byarangiye urukiko rwa Chicago rutesheje agaciro ibindi birego bashinjwaga.
R. Kelly yatangiye gukora igihano cye nyuma yo gukatirwa imyaka 30 y’igifungo nyuma yo guhamwa n’ibyaha bikomeye birimo gufata ku ngufu abana b’abakobwa batarageza imyaka 18 y’amavuko.
Icyakora uyu mugabo yari yongeye gushinjwa ibindi byaha bigera ku icumi gusa birangira urukiko rwemeje ko ibirego yaregwaga biteshejwe agaciro dore ko yagombaga kwitaba urukiko kuri uyu wa gatanu.
CNN, yavuze ko ibirego 10 birimo 3 byo gufata ku ngufu abana b’abakobwa nibyo byashinjwaga umuhanzi R.Kelly akaba yagombaga kuzabiburanira mu rukiko rukuru rw’umujyi wa Chicago akomokamo ari naho yakoreye ibi byaha.
Icyakora umujinjacyaha mukuru w’urukiko witwa Kim Foxx yatangaje impamvu bahagaritse ibirego 10 byashinjwaga bwana R.Kelly.
Impamvu nyamukuru yatumye urukiko rutesha agaciro ibi birego ni uko rwasesenguye rugasanga igihano cyahawe uyu muhanzi gihagije ku buryo atari ngombwa ko yahabwa ibindi bihano.