Impamvu z’ingenzi zituma puwavuro zitagomba kubura ku mafunguro yawe ya buri...
- 17/02/2023 saa 08:36
Mu gihe tumenyereye ko abagore aribo bakoresha ibinini byo kuboneza urubyaro abagabo bagakoresha uburyo bwa kamere cyangwa kwifungisha, Kuri ubu ibinini byo kuboneza urubyaro bigiye gushyirwa ku isoko.
Kugeza ubu ubushakashatsi bw’ibi binini bwakorewe ku mbeba bwerekanye ibisubizo byiza aho birinda intangangabo koga ijya ku igi ry’intanga ngore, Kugeza ubu basigaje gukora irindi gerageza ku nkwavu mbere y’uko hemezwa ko abantu batangira kubikoresha.
Ibi binini bakaba bizera ko bizatanga igisubizo mu kuboneza urubyaro, Aho bizajya binyobwa isaha imwe mbere yo gutera akabariro.
Mu gihe ibinini bikoreshwa n’abagore mu kuboneza urubyaro byifashisha uburyo byo guhagarika imisemburo, Ibi by’abagabo byo bizajya bihagarika ubushobozi bwo koga bw’intangangabo hagamijwe guhagarika imikorere ya sAC (soluble adenylyl cyclase) izi zikaba poroteyine zifasha intangangabo koge ishakisha igi.
Ibinini byo kuboneza urubyaro ku bagabo biraboneka vuba