Ibintu 10 utamenye ku ikorwa rya filime ya “Titanic”

Hashize imyaka irenga 20 filime ya Titanic isohotse, nyamara nubwo benshi mwayibonye kandi mukayikunda cyane, mu itegurwa n’ikorwa ryayo habayemo ibintu byinshi bidasanzwe bamwe batamenye.

1. Mu mwaka wa 1996, Kate Winslet yari ataragaragaza impano ye. Byabaye ngombwa ko ahamagara David Cameron wayitunganyaga kugira ngo amwemeze ko ashoboye, ashaka nimero ye yihariye maze amuhamagara amubwira ko ‘Rose’ ari we nta wundi. Yaramubwiye ati “Ngomba gukina uriya mwanya. Ni nge Rose, waba uri umusazi uramutse utampaye aya mahirwe.”

Ibi byatumye David amuha amahirwe yo gukora ikizamini hanyuma ahita anatsindira gukina ari Rosa maze ahita yoherereza David indabo z’amaroza zikurikiwe n’ubutumwa bugira buti “ Biturutse ku iroza ryanyu”.

2. Kate Winslet yujuje imyaka 21 barimo gukina agace k’urupfu rwa Jack. Kate yitangarije ubwe ati “Twari turyamye kuri ‘radeau’ (akantu kameze nk’ubwato bukoze mu biti bihambiranye) maze ndavuga ngo uyu munsi ni isabukuru yanjye hanyuma Dicaprio aransubiza ati Ni byiza cyane ariko nta kintu bimbwiye mu by’ukuri".

3. Leonardo DiCaprio ntiyashakaga gukina ari Jack. James Cameron avuga ko yibuka neza ko ubwo yakoraga ikizamini cye cya mbere, Cameron yagize ati “Yabanje kwanga gusoma agace yakinanaga na Kate ndetse nyuma agasomye atangira kubivanga, birananira kugira icyo nkora ngo agaruke mu mukino neza.
Gusa nyuma naje kubona igisa n’umuseke utambitse ukamurikira ishyamba.”

4. Ubundi uwitwa Matthew McConaughey ni we wagombaga gukina ari Jack ariko David Cameron ashimangira ko DiCaprio ari we mwiza.

5. Agace ka mbere Kate yakinanye na DiCaprio muri Titanic, kari agace kagaragaramo Rose nta kintu yambaye agaragara yambaye gusa umukufi witwa ‘Coeur de l’ocean’.

6. Umukobwa uba witwa Cora ubyinana na Jack bari mu gace ka 3 k’ubu bwato? Buriya uriya mwana yagombaga gukinwa na Lindsay Lohan ariko imisatsi ye ngo yibutsaga iya Rosa na nyina bituma yimwa uyu mwanya uhabwa Alex Owens.

7. Muri iyi filimi hari agace kagaragaza intoki zirimo gushushanya Rose abenshi bakeka ko ari Dicaprio ariko si we ahubwo n’Intoki za James Cameron nyiri filimi washushanyaga.

8. Robert De Niro ni we wagombaga gukina ari Capitaine Smith ariko abyanga ku munota wa nyuma kubera indwara yo mu nda, bituma uyu mwanya uhabwa Bernard Hill.

9. Agace kagaragaramo Jack n’inshuti ye hanyuma akurira ku bwato agasakuza ati “I’am the king of the world” cyangwa se ngo “Ndi umwami w’Isi” , burya ntikari kanditse muri filime ahubwo ni Leonardo DiCaprio wagahimbiye hariya.
Iyi nteruro ye ikaba ari imwe mu zigize urutonde rw’amagambo 100 yavugiwe muri filime afatwa nk’ay’ibihe byose (100 Greatest Movie Quotes Of All Time) muri ’American Film Institute’.

10. Ikinwa rya filime ya Titanic ryari rigoye cyane ku buryo na James Cameron yashatse kwiyahura. Iyi filime yari ihenze ku rwego rwo hejuru muri icyo gihe ku buryo benshi bumvaga ko bigoranye ko yagera ku gaciro k’amafaranga itangwaho.

Ikinyamakuru kitwa Variety cyari cyarakoze agace kayihariwe kitwa ‘Titanic Watch’ aho bakundaga kuyivuga nka filime itazagira aho igera (flop). Byageze n’aho David Cameron afata urwembe arushyira kuri mudasobwa yatunganyirizagaho amashusho hanyuma yandikaho ati “Uru nzarukoresha filime niba mbi.”

Yakomeje avuga ko iyo abantu bose bagutakarije ikizere, bigorana cyane ko na we wakigirira. Gusa narebaga amashusho nkababwira ko mbona dufite filime nziza.


James Cameron wateguye akanakora filime ya Titanic yakunzwe na benshi

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO