Ibintu 10 byagufasha kwirinda neza mu gihe cy’umutingito

Muri iyi minsi mu bice byinshi byo mu Rwanda humvikanye umutingito ukomeje bitewe no kuruka kw’ikirunga cya Nyiragongo cyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo(DRC).

Tumwe mu turere twegereye icyo kirunga cya Nyiragongo nk’Akarere ka Rubavu kugeza uyu munsi twugarijwe n’imitigito iremereye imaze kwangiriza ibikorwa remezo n’imitungo y’abaturage, kugeza ku munsi w’ejo inzego za Leta zafashe ingamba zikomeye zo guhagarika serivise zimwe na zimwe nyuma yaho amazu menshi yasenywe n’umutingito.

Kugeza ubu umutingito utaremereye wakomeje kumvikana mu bice by’umujyi wa Kigali uri kure ya Rubavu muri kilometero zirenga 160.

Tugiye kubagezaho inama icumi zatuma wirindira umutekano no kugufasha kwirinda mu gihe cy’ umutingito.

1. Ni ngombwa kumenya neza ko utari mu nyubako imeze nabi, urugero imwe
ishaje cyane, isataguritse mu rukuta, cyangwa ifite imyanda hejuru yayo
ishobora kubagwira muri gihe cy’umutingito.

2. Iyo uri mu nzu mu gihe umutingito menya neza ko uri ahantu ushobora kwihisha
hakomeye kandi hafite umutekano w’ibintu byose byagwa. Guma aho kugeza
kunyeganyega birangiye, urugero niba uri mw’ishuri ushobora kwihisha munsi ya
bimwe mu bikoresho birimo bikomeye .

3. Ni byiza ko waguma kure yamadirishya n’ibindi biremereye kubera ko mu gihe cyo
kunyeganyega bene ibyo bintu bishobora gukurwa mu mwanya wabyo
n’umutingito bikagukomeretsa.

4. Niba uri mu kagare k’abamugaye funga amapine yaryo ritakujya.

5. Ntukoreshe asanseri (ascenseur) mu gihe cy’umutingito.

6. Niba uri hafi y’umuryango w’inzu yawe mu gihe kunyeganyega bitangiye, jya
hanze mu mbuga ahantu hatari ibintu byashobora kukugwira.

7. Niba uri hanze gerageza ujye ahantu hafunguye kure y’inyubako ndetse hatari no
munsi y’insinga z’amashanyarazi.

8. Niba uri ahantu hahurira abantu benshi gerageza urebe neza ko udakora ingendo
za hato na hato zagutera ibyago byo gukandagirwa n’abandi bantu.

9. Niba uri mu modoka shaka ahantu hizewe ku muhanda hanyuma uhagarike
imodoka yawe kugeza kunyeganyega birangiye, Kandi ahantu uhagarara
ntihagomba kuba munsi y’igiti cyangwa ikindi kintu icyo aricyo cyose gishobora
kuyigwaho. Niba uri muri bisi guma mu cyicaro cyawe kugeza bisi ihagaze.

10. Gerageza gukora neza umuhanda kugirango ubashe gutabara abagize ibyago
ukoresheje ibinyabiziga byihutirwa. Byongeye kandi mu gihe umutingito uri kuba
gerageza wirinde ibiraro, kujya munsi y’ubutaka, inyubako cyangwa ikindi kintu
cyose gishobora gusenyuka.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO