Ferwafa yatangaje ibintu 4 amakipe agomba kuba yujuje kugirango atangire imyitozo

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryagejeje ku banyamuryango baryo ibisabwa kugira ngo bemererwe gusubukura imyitozo, ibaha igihe ntarengwa cya tariki 12 Ukwakira cyo kuba babashyikirije ibyo babasaba.

Ku wa 28 Nzeri nibwo Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yafunguye amarembo y’imikino yose mu Rwanda, nyuma yo kumara amezi agera kuri 7 ntabikorwa bya siporo rusange biba mu gihugu.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 29 Nzeri, nibwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryasabye amakipe yose akina mu Rwanda kubereka niba biteguye kugira ngo batangire imyitozo.

Bimwe mu byasabwe abanyamuryango ba Ferwafa ndetse bagahita babishyikiriza umunyamabanga mukuru wa Ferwafa bitarenze tariki 12 Ukwakira harimo:

1. Kugaragaza ko mwiteguye gupimisha abakozi b’ikipe bose byibura amasaha 72 mbere yo gutangira imyito.
2. Ingegabihe irambuye igaragaza amasaha ndetse n’ikibuga imyitozo izajya iberaho
3. Urutonde rw’abakinnyi na staff Tequinique bazajya bitabira imyitozo
4. Kugaragaza uburyo muzashyira mu bikorwa amabwiriza ya minisiteri ya siporovajyanye no gusubukura ibikorwa by’imikino by’umwihariko ibirebana n’umupira w’Amaguru.

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda kandi bwasabye abanyamuryango babwo ko bagomba gukora inyandiko igaragaza ibyo babatumye byose, kugira ngo bahereho babasabira uburenganzira bwo gusubukura imyito muri minisiteri ya siporo.

Ibikorwa by’imikino mu Rwanda byasubitswe mu kwezi kwa Werurwe ku wa 15 ubwo habaga umukino wahuzaga Rayon Sport na Gicumbi kuri stade ya Kigali I Nyamirambo. Kuva ubwo bitewe n’icyorezo cya Covid-19 imikino rusange yahise ihagarara.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO