
Guhoberana usanga bijyana no kumwenyura ugaseka, ibyo rero abashakashatsi bagaragaje ko bigabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima, kwiheba, umunaniro ukabije, kwigunga, kurakara, uburibwe n’izindi nyinshi zijyana n’imitekerereze ya muntu.
Hari abumva ko kuvuga ko guhoberana bivura indwara ari ugukabya kuko ari ikintu cyoroheje buri wese akora buri munsi, mbese bamwe babifata nk’ibisanzwe cyangwa umugenzo gusa.
Guhoberana bituma umuntu atera imbere mu mitekerereze n’inyuma ku mubiri (psychological and physical development).
Menya ibintu bitanu byiza biterwa no guhoberana
1 . Kongera ubudahangarwa
Iyo uhoberana, bizamura ibyiyumviro byawe ukumva hari utuntu tukwirukansemo, ibi rero bituma umubiri ufungura imisemburo irwanya indwara ikongera ubuzima bwiza maze ubudahangarwa bukazamuka.
2 . Umunezero
Iyo uhoberana hari imisemburo irekurwa n’ubwonko, umwe muri yo ni umusemburo wa oxytocin umusemburo w’urukundo. Bituma wumva uguwe neza. Ibi bigabanya uburibwe, kwigunga, agahinda n’ishavu ndetse ukumva ikiniga cy’ibyishimo kirakuzuye.
3 . Kongera umubano
Cyane cyane ku babyeyi n’abantu bakundana, iyo muhoberana byongera ubushuti n’umubano hagati yanyu. Umwana ugukumbuye azaza ahite aguhobera (akuyambira) . ibi ni ikimenyetso cy’uko kuri we guhoberana byerekana umubano n’urukundo. Ni kimwe no ku nshuti.
4 . Bituma uvuga make
Niba wishimiye umuntu, wishimiye ibyo akubwiye cyangwa agukoreye, muhobere. Byo ubwabyo bizavuga byinshi kurenza amagambo. Niba wakosheje akakubabarira, muhobere, niba aguhumurije, muhobere nko kumwereka ko wumva unyuzwe n’ibyo agukoreye.
5 . Kongera urukundo
Iyo duhoberana ubwonko burekura umusemburo w’undi witwa dopamine. Uyu musemburo ugenzura ibyerekeye imibanire, ibyishimo. Iyo uhobera uwawe kenshi, bituma arushaho kugukunda no kugukumbura iyo utamuri hafi.
None se ubu igihe bizaba byemewe ni iki kizakubuza kwihoberera abawe?
Yanditswe na Nadine NIYITURINZE