Ibintu 5 wamenya k’umuraperi Prince Markie Dee witabye Imana ku myaka 52

K’umunsi w’ejo hashize nibwo muri Amerika humvikanye inkuru y’akababaro k’urupfu rw’umwe mu baraperi Fat Boys bari bagize itsinda rya Prince Markie Dee yitabye Imana mbere y’umunsi umwe ngo yuzuze Imyaka 53 avutse.

Uyu muraperi Prince ni umwe mu bahanzi bazamuye injyana ya Hip Hop mu myaka ya 1980 aho yatangaga umusanzu we abinyujije ku maradiyo atandukanye muri Amerika .

Ku mugoroba wo ku wa 18 Gashyantare 2021 nibwo Radio Sirius XM aho Prince Markie Dee wari umwe mu byamamare bitatu byari bigize itsinda rya The Fat Boys yakoraga yatangaje ko yitabye Imana .

Mu butumwa iyo radio yanyujije kuri Twitter bagize bati: "Ntituzongera kumva ijwi rye ndetse nta nubwo tuzongera kumubona ukundi nta nuzamusimbura mureke ibitekerezo n’amasengesho yacu bigere ku bakunzi be."

Umujyanama wa Fat Boys Louis "Uncle Louis" Gregory nyuma yo kumenya iyo nkuru y’akababaro yagize ati "Uzahora iteka ku mutima wanjye yakomeje agira ati Markie ntiyari umuraperi gusa ahubwo yari umwe mu nshuti zanjye nziza cyane kandi magara.

Uyu munsi umutima wanjye urababaye kuko nabuze umuvandimwe. Nzahora ngukunda Mark kandi nzakunda ibyo wanyigishije byose. Ejo ni isabukuru yawe y’amavuko."

Raporo ya AllHipHop ivuga ko Prince ngo yapfuye azize “kunanirwa k’umutima.”

Prince, afatanije na Damon “Kool Rock-Ski” Wimbley na Darren “Buff Rukundo” Robinson, bagiranye amasezerano nyuma yo gutsinda amarushanwa yabereye muri salle ya muzika ya Radio City mu 1983 (icyo gihe bari bazwi nka Disco 3).

Indirimbo yabo ya mbere yasohotse muri uwo mwaka, ikurikirwa na alubumu yabo ya mbere yamenyekanye mu 1984 nyuma yo guhindura izina ry’itsinda.

Nyuma yo gushyira hanze iyo alubumu iryo tsinda ry’ababyibushye barakunzwe cyane babikesha amajwi yabo adasanzwe ari naho Intsinzi yahise igera kuri abo basore babikesha amajwi yabo adasanzwe.

Prince Damon na Darren bazamutse cyane babikesheje amagambo yabo y’ubwenge hamwe na beatbox ya mbere (ibyo abanenga umuziki n’abanditsi benshi bavuga ko ari yo mpamvu yatumye iyi njyana yamenyekanye cyane muri hip-hop) .

Fat Boys basohoye alubumu zirindwi zuzuye mu gihe cyo gukora hagati ya 1983-1991, zimwe muri zo zagiye kuri platine na zahabu.

Mugenzi wabo umuraperi Kurtis Blow yakoze alubumu ebyiri za mbere (ushobora kwibuka indirimbo nka Can You Feel It?” na “The Fat Boys Are Back”.

Ikibabaje ni uko nyuma yibyo bihe byiza umwe mu bari bagize iryo tsinda, Darren, yapfuye azize indwara y’umutima ubwo yari arwaye ibicurane by’ubuhumekero mu 1995. Ibi byatuma Damon ari we munyamuryango wenyine usigara muri The Fat Boys.

Nyuma yuko Fat Boys bamaze gusenyuka mu 1991, Prince yatangiye gukora umuziki we wenyine ku giti cye ndetse atangira gutunganya indirimbo no kwandikira bamwe mu byamamare nka Mariah Carey, Jennifer Lopez na Marc Anthony. Dore ikintu gishimishije: Prince yafashije gukora no kwandika indirimb ya Mary J. Blige “Real Love yaba iya mbere inshuro icumi zakunzwe cyane ku rutonde “Hot 100” ya Billboard, “

Muri icyo gihe, Prince yakoze alubumu ebyiri ku giti cye: iyo yise Free yasohotse mu 1992 binyuze muri Columbia Records na Love Daddy yasohotse mu 1995 binyuze muri Motown Record .

Nyuma yibyo byose Prince yagiye mu mirimo yo gukora kuri radiyo. Hagati ya 2008-2010, yari umuyobozi w’ikiganiro cya nyuma ya saa sita kugeza ubwo yitabaga Imana .

Kimwe mu bintu Prince yitabye Imana akoze ni uko mu minsi icumi mbere yahoo yari yasangije ifoto abamukurikira ubutumwa n’ifoto yabari bagize Fat Boys abashimira

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO