Ibisobanuro n’amateka by’umunsi wa Saint Valentin wizihizwa kuwa 14 Gashyantare

Ubusanzwe umunsi wa Saint Valentin wizihizwa tariki ya 14 Gashyantare buri mwaka, uyu munsi ku isi hose ufatwa nk’umunsi w’abakundana, uwo munsi ukaba uhurirana n’umunsi Kiliziya Gatolika izirikana ku buzima bwa Mutagatifu Valantini.

Ku munsi wa Saint Valentin (Valentine’s Day) hari ibintu byinshi bitandukanye bikunze kuvugwa, ariko si ko byose aribyo, kandi si nako abantu bose babyumvikanaho, Gusa uwo munsi wo urahari, Aha rero turagaruka kuri bimwe mu byagiye biranga uwo munsi kuva igihe watangiriye kugeza magingo aya, bimwe mu bisobanuro by’ibiwukorwaho ndetse n’uko wizihizwa mu mpande zitandukanye z’isi.

Kuri uwo munsi, abasore n’inkumi bakundana (couples) bahana impano zitandukanye ziganjemo impapuro zanditseho imitoma, n’indabo z’amaroza atukura ubusanzwe avuga urukundo rugurumana (passion).


Uyu munsi ni ngarukamwaka mu bihugu byinshi byo ku isi

Aha bivugwa ko buri mwaka, kuri Saint Valentin hoherezwa amakarita agera kuri miliyari imwe n’igice, muri yo 83.6% akaba atangwa n’abagore bayaha abo bakunda… Saint Valentin akaba ariwo munsi mukuru ugwa mu ntege umunsi mukuru wa Noheli mu gutangwaho amakarita menshi.

Kuki St Valentin iba muri Gashyantare, bawuzirikanamo iki?

Kera umunsi wo hagati mu kwezi kwa Gashyantare wafatwaga nk’ikimenyetso cy’urukundo n’uburumbuke kuva mu bihe bya kera (Antiquité). Mu Bagereki, kwari ukwezi bibukagamo ubukwe bw’imana zabo zikomeye Zeus na Héra. Mu Baromani, tariki 15 Gashyantare wabaga ari umunsi bizihizagaho Lupercales, aho baturaga ibitambo Lupercus, imana y’uburumbuke (fertilité).

None se ubundi Saint Valentin uvugwa ni nde?

Muri Kiliziya Gatolika, habayeho ba Valentin 3 batandukanye bagiye bagirwa abatagatifu (saints) kubera ukwemera kwabo kutajegajega kwatumye bicwa nk’abahowe Imana (martyrs) n’ingoma z’igitugu zayoboraga Roma icyo gihe, hari mu kinyejana cya 3.

-Valentin wa Roma: Uyu yari padiri, yishwe mu kinyejana cya gatatu azira ukwemera kwe, ashyingurwa i Roma hafi y’inzira yitwa Via Flaminia.

-Valentin wa Terni: We yari umwepiskopi (bishop), nawe akaba yarishwe, ashyingurwa aho uwa mbere yashyinguwe.

-Valentin w’umumaritiri wo mu majyaruguru ya Afurika, amateka ye akaba atazwi neza;
Muri aba ba Valentin 3 rero, uwitirirwa uriya munsi ni Valentin w’i Roma, bivugwa ko ku ngoma y’umwami w’abami Claude w’umugome (Claude Le Cruel), Roma yari mu ntambara abaturage batakundaga, maze afata icyemezo ko nta musirikari uzongera gushaka.

Hagati aho, Valentin we yakomeje gusezeranya rwihishwa abakundanaga, harimo n’abasore b’abasirikare.

Byaje kumenyekana ibukuru n’uko arafungwa, ku munsi wo kunyongwa kwe (hari tariki 14 Gashyantare) yoherereza umukobwa wari ufite se wacungaga iyo gereza agapapuro kanditseho ngo “biturutse kuri Valentin wawe” Uwo mukobwa ngo Valentin yamwibonagamo… Ng’uko uko Valentin yagizwe umurinzi w’abakundana (le patron des amoureux).

Uko uyu munsi wa Saint Valentin wizihizwa ahantu hatandukanye:

Ubundi kera uyu munsi wafatwaga nk’uw’abaselibateri kurusha abakundana, Abasore n’abakobwa bakinaga umukino aho abakobwa bihishaga, maze abasore bakabashaka; iyo umusore yavumburaga umukobwa, bagombaga gushyingiranwa mbere y’uko umwaka urangira… Ibaze koko, byari bitangaje!

Mu kinyejana cya 14, nibwo mu Bwongereza uwo munsi wafashwe nk’uw’urukundo rwa nyarwo, kuko bemeraga ko inyoni z’ingabo n’iz’ingore zihura (accouplement/mating) kuri uwo munsi…

Ku munsi wa Saint Valentin, bamwe mu bakirisitu bajya gusura ibisigazwa bye (reliques) ahantu hatandukanye mu Burayi; Mu Bushinwa na Taiwan, kuva mu mwaka wa 1980 uyu munsi wa Saint Valentin urizihizwa cyane.

Mu Buyapani ho ntibiba bisanzwe! Kuri uwo munsi, abagore n’abakobwa bategetswe kuzanira abagabo n’abasore bakorana za chocolats zihenze.

Gusa mu Buyapabi kuri 14 Werurwe abagabo nabo barishyura, bagaha abo bashiki babo umwenda, urukweto cyangwa ikindi gifite ibara ry’umweru kandi gihenze inshuro nibura 3 kurenza ya chocolat yaguriwe. Iyo tariki ya 14 Werurwe bayita “White Day”.

Uretse mu gihugu cya Brésil ho bagira umunsi w’abakundana wihariye uba tariki 12 Kamena, ukaba witwa "dos namorados"; muri Colombia ho uba ku wa Gatandatu wa gatatu w’ukwa cyenda, ukaba witwa "dia del amor y amistad" (umunsi w’urukundo n’ubucuti).

Mu Rwanda naho, kuva mu mwaka wa 1998 uyu munsi witaweho cyane, kandi ugenda utera imbere umwaka ku wundi.

Mu bice binyuranye bigize igihugu cy’U Rwanda dukunze kubona abenshi kuri Saint Valentin bambara imyambaro yiganjemo amabara akunze kwifashishwa mu kwizihiza uwo munsi yiganjemo umutuku n’umukara ndetse rimwe na rimwe hakanagaragaramo n’umweru.

Kuri bamwe bibari iby’ingenzi cyane kwegera abakunzi babo kuri uwo munsi wabahariwe by’umwihariko, bityo bagafata akanya ko kwibukiranya ibihe bidasanzwe baba baragiranye mu rukundo rwabo.

Ni iyihe mpano wowe ubona wagenera umukunzi wawe ku munsi wa Saint Valentin?

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO