Ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival bigiye kuba ku nshuro ya kabiri

Igitaramo ngaruka mwaka cya Iwacu Muzika Festival kigiye kongera kubaho ariko mu buryo butandukanye n’uko byagenze mu mwaka ushize kuko kuri iyi nshuro kizajya kibera kuri Televiziyo y’igihugu.

Iwacu Muzika Festival ni igitaramo cyaje gisa nkaho gisimbuye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star yari imaze imyaka igera ku munani.

Iwacu Muzika Festival imaze kuba inshuro imwe aho yanyuze mu ntara zose z’u Rwanda mu turere dutanu turimo “Rubavu, Huye, Ngoma,Musanze hamwe n’umujyi wa Kigali.”

Muri ibyo bitaramo hagiye haririmbamo abahanzi banyuranye ariko bavanze.

Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou utegura Iwacu muzika Festival yavuze ko icyo bagamije ari uguteza imbere umuziki Nyarwanda kuko mu bahanzi baririmbaga habaga harimo abakizamuka, abakuze bafatwa nk’abakanyujijeho ndetse n’abandi baba bagezweho.

Umwaka ushize kandi ubwo habagaho igitaramo gisoza ibindi hatumiwe mo umuhanzi ukomoka muri Tanzania ariwe Diamond Platnumz.

Muri iki gihe ibitaramo bitakemewe bitewe n’ingamba zashyizweho na Leta mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19, abategura iki gitaramo basohoye itangazo rirakira Abanyarwanda ko iki gitaramo kigiye kuba ariko kikazajya kinyura kuri Televiziyo Rwanda.


Ibitaramo bya Iwacu muzika Festival bizajya bibera kuri Televiziyo Rwanda


Muri Iwacu muzika festival abantu babaga bitabiriye ku bwinshi


Bamwe baryoherwaga n’umuziki basoma no kuri byeri

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO