Ibiteye amatsiko kuri filime ‘The Secret’ yigisha urubyiruko imibanire

The Secret ni filime y’uruhererekane yatunganyijwe n’urubyiruko rukiga muri kaminuza ariko bagamije kwigisha urungano rwabo ibigendanye n’ubuzima babamo bwa buri munsi aho bamwe usanga bishuka bakajya mu ngeso mbi ugasanga zibateranyije n’inshuti zabo kandi bitari ngombwa.

Iyi filime itegurwa na Click image imenyerewe mu bikorwa bitandukanye byo gufotora ndetse no gufata amashusho mu birori binyuranye hamwe no mu makwe.

Ingabikwiye Eric uyobora iyi filime aganira na Genesisbizz yavuze ko igitekerezo cyayo bakigize bitewe n’ubuzima babona urubyiruko rubayeho muri iki gihe byumwiharimo mu biga muri Kaminuza.

Inkuru y’iyi filime igaragaza uburyo urubyiruko rubaho mugihe cyo kwiga harimo uguhemukirana no gucana inyuma ku bakundana hakazamo n’abagirana inama ariko rimwe na rimwe bakirengagizwa.

Ati “Harimo uruhande rw’uwizerwa avugisha ukuri ndetse nundi uba ahindagurika gusa. Ahanini igamije kugirana inama no kwigisha uko urubyiruko rugomba kwitwara bagendeye ku marangamutima y’urukundo bitewe naho bagomba kugarukira.”

Iyi filime abakinamo ni amasura mashya muri sinema Nyarwanda, abayiteguye bavuga ko intego yabo ari ukumenyekanisha impano nshya mu Rwanda byagenda neza bagakomeza no ku rwego rwa Africa.

Abakinamo benshi ni ababyize naho abandi bo ngo ni uko babonywemo iyo mpano kandi bakaba banabikunda. Iyi filime Igaragara kuri shene ya you tube yitwa Top line.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO