Ibrahimovic arifuza kuguma muri AC Milan iteka ryose

Rutahizamu w’ikipe ya AC Milan, Zlatan Ibrahimovic yatangaje ko yifuza kuguma muri iyi kipe iteka ryose . Uyu mugabo w’imyaka 40 yatangaje ko atewe ubwoba no kuba yahagarika gukina umupira w’amaguru ngo kuko atewe ubwoba n’ibintu bishobora kuba igihe yahagarika gukina.

Mu gihe amasezerano ya Ibrahimovic na AC Milan biteganyijwe ko agomba kurangirana na shampiyona y’umwaka wa 2021, Uyu mugabo we nta gahunda yo kumanika inkweto zo gukinana afite.

Mu kiganiro Che Tempo Che Fa Ibrahimovic yagiranye n’imwe muri televiziyo zo mu Butaliyani yagize ati " Ndashaka gukomeza gukina igihe kirekire gishoboka. Kugeza igihe cyose nkifite ishyaka, Nzakomeza ."

" Reka tumere nk’abotsa igitutu Milan kugirango bongere amasezerano yanjye. Ndacyafite intego nyinshi nshobora kugeraho kandi nshaka kwegukana ibindi bikombe byinshi".

" Sinzi ibizaba nyuma yo gukina umupira w’amaguru, Niyo mpamvu ntewe ubwoba no guhagarika gukina. Tuzareba ibizaba gusa nshaka gukomeza gukina kugirango ntazahura n’ibituma nicuza."

Ibrahimovic arifuza kuguma muri AC Milan ubuzima bwe bwose.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO