Davido yabuze mu bihembo bya AFRIMMA 2021…Abanyarwanda bahabwa amahirwe

Umuhanzi David Adedeji Adeleke uzwi cyane muri Afurika nka Davido Ibura rye mu bahanzi bahatanira ibihembo mu irushanwa rya Afrimma 2021 ryateje impagarara mu bafana kuko batumva neza icyatumye uyu muhanzi abura mu cyiciro na kimwe kandi yarakoze neza.

Ubusanzwe byari ibintu bizwi ko Davido atajya abura mu bikorwa nkibi ariko siko byagenze kuko uyu mwaka abahanzi barimo Wizkid na Burna Boy nibo baje muri iri rushanwa mu gihe abakunzi ba Davido bari biteze ko bazabona umuhanzi wabo muri bimwe mu byiciro biri guhatanirwa muri Afrimma 2021.

Bamwe babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bagize bati "Twari dutegereje ko tuzabona Davido mu byiciro nk’icy’umuhanzi w’Umwaka, Video y’Umwaka n’ibindi byinshi ariko turibaza uko byagenze kugirango aburemo."

Ibi bihembo All Africa Muzik Magazine [AFRIMMA] bitangirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bigamije gushimira Abanyafurika bitwaye neza mu bice bitandukanye bigize uruganda rwa muzika.

Uretse kandi aba bahanzi harimo n’Abanyarwanda batatu : Butera Knowless, The Ben na Meddy.

Butera Knowless ahatanye mu cyiciro cy’umuhanzikazi mwiza mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Naho The Ben na Meddy bahatanye mu cyiciro cy’abahanzi b’abagabo bitwaye neza mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Ibi bihembo bizatangwa tariki 4 Ugushyingo 2021, abahanzi bo mu Rwanda bamaze kubihatanira imyaka myinshi ariko nta n’umwe uregukanamo na kimwe.

Davido uyu mwaka ntiyahiriwe no kwitabira Ibihembo bya AFRIMMA 2021

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO