Iby’ingenzi byaranze ubuzima bwa Perezida John Magufuli witabye Imana

John Pombe Magufuli, umuhungu wavutse ku muhinzi-mworozi utifashije akaza kuba Perezida wa Tanzania mu mwaka wa 2015, yapfuye ku wa gatatu afite imyaka 61, leta itangaza ko yazize ibibazo by’umutima.

Magufuli yakuze mu gihe cy’ubutegetsi bwa Nyerere, akurira mu cyaro cyo mu karere ka Chato mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu, ku nkombe y’ikiyaga cya Victoria.

Avuga ko kuba yaravutse mu muryango utifashije byamuteye gushaka kuzakorera abaturage ba Tanzania.

Mu kwiyamamaza kwe mu 2015, yagize ati: "Inzu yacu yari isakaje ibyatsi, kandi nkuko byari bimeze ku bahungu benshi nashinzwe kuragira inka, ndetse no kugurisha amata n’amafi ngo nunganire umuryango wanjye".

Yongeyeho ati: "Nzi icyo kuba umucyene bivuze. Nzihatira gufasha mu kuvugurura imibereho".

Nyuma yo kwiga, yigishije umwaka umwe mu ishuri ryisumbuye nk’umwarimu w’imibare n’ubutabire, mbere yuko yongera kujya kwiga amasomo yo ku rwego rwo hejuru.

Yakoze imyaka micye nk’impuguke mu butabire bwo mu rwego rw’inganda (cyangwa amahinguriro mu Kirundi), mbere yuko abivamo mu mwaka wa 1995 akajya kwiyamamariza kuba umudepite uhagarariye akarere avukamo ka Chato.

Nyuma yo kwicara ku ntebe y’ubudepite, mu buryo bwihuse yahise azamuka mu ntera agirwa minisitiri wungirije w’ibikorwa-remezo.

Minisitiri Mama Anna Abdallah yari yungirije muri iyo minisiteri, avuga ko uburyo bwe bwo kutarya iminwa, bwibanda ku gutanga umusaruro no kugera ku bintu bifatika, bwahise bwigaragaza.

Mu mwaka we wa mbere muri ako kazi, yatunguye abantu ashoboye gukoresha umuhanda wari umaze igihe waratinze gukorwa, unyura mu nyubako y’iyo minisiteri.

Mu 2015, Magufuli yashakaga kwiyamamariza kuba perezida. Bivugwa ko yabaye umukandida uhuriweho na bose mu bakuru bo mu ishyaka rya Chama Cha Mapinduzi (CCM) - rimaze imyaka 44 ku butegetsi.

Ayo matora ni yo ya mbere yabayemo guhatana gukomeye mu mateka y’iki gihugu, ariko Magufuli ayatsinda bigoranye ku majwi 58%.

Mu 2020 yatsindiye manda ya kabiri n’amajwi 84%, ariko amashyaka akomeye atavuga rumwe n’ubutegetsi yamaganye ibyayavuyemo avuga ko yabayemo uburiganya - ibyo akanama k’amatora kahakanye.

Uyu wigeze gushimagizwa kubera uburyo bwe bw’imikorere burimo no kuvuga atarya indimi, yagezeho aba umutegetsi utavugwaho rumwe, by’umwihariko ku bijyanye na gahunda ye ijyanye n’icyorezo cya coronavirus.

Mu 2020 yatorewe manda ya kabiri.

Yize ubutabire (chimie/chemistry) n’imibare kuri Kaminuza ya Dar es Salaam

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO