Iby’isi ni amabanga!hari urwandiko rw’ibanga Umwamikazi Elizabeth yasize yanditse ndetse ruzafungurwa muri 2085

Nyuma yo gutanga k’umwamikazi byamaze gutangazwa ko yasize yanditse urwandiko rugomba kuzamara imyaka 63 rutarafungurwa kuko ngo rugomba kuzafungurwa mu mwaka wa 2085.
Nyir’icyubahiro Elizabeth watanze ataruhanyije ndetse agatanga ku myaka 96 y’amavuko byamaze gutangazwa ko hari urwandiko rw’ibanga yasize yanditase ndetse asaba ko nta muntu n’umwe wemerewe kuzarufungura mbere y’umwaka wa 2085.
Uru rwandiko bivugwa ko rwajyanywe mu gace gakomeye ahitwa Victoria ndetse ngo nta muntu numwe wemerewe kuba yarufungura mbere y’uwo mwaka wa 2085.
Byatangajwe ko uyu Mwamikazi ngo urwo rwandiko yarugeneye umuyobozi w’agace ka Sydney mu guha icyubahiro inzu yamwitiriwe kuva mu mwaka wa 1986 arko ikaba ngo yarubatswe bwa mbere kuva mu mwaka wa 1898.
Bivugwa ko ubutumwa bukubiye muri urwo rwandiko buzamenyekana bwa mbwere mu mwaka wa 2085 ndetse ngo bugenewe abaturage batuye muri Sidney.
Uru rwandiko Umwamikazi yarwanditse kuva mu myaka 35 ishize ndetse ngo n’abantu be ba hafi ibwami nta n’umwe wigeze amenya ibikubiye muri rwo.
Kugeza ubu Umwami Charles III niwe uyoboye Ubwami bw’Ubwongereza aho ayoboye Leta zigera kuri 15.
Muri Australia umunsi wo guha icyubahiro umwamikazi Elizabeth uteganyijwe kuwa Kane taliki 22 Nzeri 2022 nubwo bwose yashinguwe ku munsi w’ejo kuwa mbere taliki ya 19 Nzeri 2022.