Iby’ubu ntibikinishwa inka yamaze gushyirwa mu buroko nyuma yo kwivugana umwana w’imyaka 12

Inkuru isekeje ituruka muri Sudan y’Epfo iravuga ko polisi y’iki gihugu yamaze gufunga inka nyuma yo kwica umwana w’umuhungu w’imyaka 12 y’amavuko agashiramo umwuka.
Ibi byatangajwe na Polisi y’iki gihugu aho mu itangazo ryayo yavuze ko yafunze inka na nyirayo nyuma yuko bimenyekanye ko iyi nka yasagariye umwana wari hafi y’urwuri maze ikamwivugana.
Polisi yatangaje ko uyu mwana yahise yitaba Imana kubera ukuntu iyi nka yamwishe kugeza ashizemo umwuka.
Majoro Eljah Mabor, umuvugizi wa Polisi ya Sudani y’epfo niwe wemeje aya makuru ko ari impamo maze asobanura ko iyi nka na nyirayo bose bari mu buroko.
Yagize ati ”Ikimasa ubu gifungiye kuri sitasiyo ya Polisi mu gace ka Rembek.”
Yongeyeho ko ” umurambo w’uyu mwana wajyanywe Ku bitaro kugira ngo bawupime nyuma ujyanwa gushyingurwa iwabo.”
Nta kwezi kurashira aha muri Sudani y’epfo indi nka ihamwe n’icyaha cyo kwica umugore w’imyaka 45. Icyo gihe iyi nka yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu.