Ibya Paul Pogba bihagaze bite muri Manchester United ku hazaza he?

Paul Pogba ari hafi gusoza amasezerano ye muri iyi kipe mu gihe gito asigaje kitagera no ku mezi atanu. N’ubwo uyu mukinnyi ahagaze neza ikibazo ke ntikirahinduka. Benshi bibaza ahazaza h’uyu mukinnyi muri iyi kipe, dore ko nta n’amakuru yo gusinya amasezerano mashya aratangazwa.

United yiteze ko Paul Pogba azayisohokamo nyuma y’amezi ane asigaje muri iyi kipe. Pogba kuri ubu amaze kugira imyaka 28 y’amavuko mu minsi mike ishize nibwo yagarutse ava mu mvune yari amaranye amezi atatu.

Mu ntangiriro za Gashyantare yatangiranye imbaraga nyinshi ashimisha abafana be n’abakunzi ba Manchester United aho mu mikino ibiri yakinnye nyuma yo kugaruka mu kibuga yagaragaje urwego rwiza.

Mu mukino bahuyemo n’ikipe ya Burnley yatsinze igitego ari nacyo cyari icya mbere atsinze muri uyu mwaka w’imikino yongeye kandi gutanga umupira wa mbere uvamo igitego ubwo baheruka gukina n’ikipe ya Brighton , mu mukino batsinzemo iyi kipe 2-0.
Ni wo mupira wa mbere yari atanze uvamo igitego muri shampiyona yo mu Bwongereza muri uyu mwaka.


Gusa n’ubwo uyu mukinnyi yagaragaje intangiriro nziza mu maboko y’umutoza Ralf Rangnick ikibazo ke ntikirabonerwa umuti.

Bivugwa ko Pogba na Rangnick bagiranye ibiganiro byiza ubwo biteguraga umukino wa Middlesbrough bahuye ku wa 04 Gashyantare uyu mukinnyi ukomoka mu bufaransa akamwizeza ko aza kugaragaza urwego rwiza mu mukino.

Amakuru avuga ko hagati y’uyu mukinnyi n’abakunzi b’umupira by’umwihariko abafana be ameze neza kuva yagaruka mu kibuga kandi ko yishimiye kongera gukomerwa amashyi n’abafana ubwo batsindaga ikipe ya Brighton.

Ubuyobozi bw’ikipe ya Manchester United bwo ngo ntibwiteguye kugirana ibiganiro hagati yabo n’abahagarariye uyu mukinnyi muburyo bwo kumwongera amasezerano mashya muri iyi kipe.

Ahubwo ngo ubuyozi burajwe ishinga no kugura umukinnyi mushya ukina hagati mu kibuga mu igura n’igurisha ryo mu mpeshyi.

Ikipe ya Manchester United ishaka gukina irushanwa rya Champions League y’umwaka utaha kuburyo izajya iboneka mu makipe ya mbere.

Iyi kipe kandi ikomeje kotswaho igitutu bayishira mu makipe atanu yahiriwe no kubura ibikombe mu myaka y’imikino ikomeje kwiyongera.

Pogba witegura kuzuza imyaka 29 mu kwezi gutaha biravugwa ko asigaje kugira amasezerano inshuro imwe azaba ahanganiwe n’amakipe akomeye ko ntakindi gihe azongera guhanganirwa ku isoko mu rugendo rwe rwo gukina umupira w’amaguru.

Umuhungu mukuru w’uyu mukinnyi witwa Labile Shakur aherutse kuvuga ku mahitamo y’ubuzima bwa se yahisemo kwiberamo ko bikomeza kuvugisha benshi.

Uyu mwana w’umuhungu witegura gutangira ishuri mu mwaka utaha yatangaje benshi nyuma yayo magambo yavuze.

Mino Raiola usanzwe ureberera inyungu za Paul Pogba mu mwaka wa 2018 nibwo yigeze gushaka kumugurisha mu ikipe ya Manchester City, nyuma yaho gato mu mpeshyi y’umwaka wa 2019 Pogba nawe yaje gutangaza ko icyo ari cyo gihe ngo ’hakorwe impinduka nshya’ nyuma yaho Raiola yaje asobanura ko bitakunze ko uyu mukinnyi amugurisha mu ikipe ya Real Madrid.


Paul Pogba akiri mu mvune

Mu Kuboza kwa 2020 nibwo Mino Raiola yagarutse mu bitangazamakuru avuga ko ibya Paul Pogba birangiye mu ikipe ya United agaragaza urutonde rw’amakipe y’ifuza kwerekezamo umukinnyi areberera mu bijyanye n’inyungu ze.

Benshi baribaza niba uyu musore azemera kongera amasezerano mashya mu ikipe ya Manchester United cyangwa azerekeza ahandi?

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO