Ibya Wasafi na Harmonize bigiye gufata indi ntera

Kuri ubu Wasafi Records ya Diamond yahoze ifasha umuhanzi Harmonize ariko bakaza gutandukana biravugwa ko uyu muhanzi agiye kujyana mu nkiko iyi Sosiyete kuko itamuhaye uburenganzira ku bihangano bye nk’umuhanzi.

Rajab Abdul Kahali uzwi ku izina rya Harmonize avuga ko atajya abona inyungu zijyanye n’ibihangano bye yakoze ubwo yari muri iyi sosiyete isanzwe ari iy’umuhanzi mugenzi we Diamond Platnumz.

Mu magambo ye harmonize yagize ati": “Wasafi na Mziiki bafatanyije kuntesha umutwe nyamara nta kibi nabakoreye.

Nagerageje guharanira ibyanjye bikwiye kugira ngo nshobore kugaburira umuryango wanjye nkuko nabo babikora n’imiryango yabo.”

Uyu muhanzi yatangaje ko arimo gukusanya ibimenyetso bihagije kugirango we n’abamwunganira mu mategeko babe bajyana Wasafi mu nkiko.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO