Ibyago bica amafuni Davido yapfushije umwana we bitunguranye

Umuhanzi w’icyogere ukomoka mu gihugu cya Nigeria ariwe Davido kuri ubu aravugwaho inkuru y’inshamugongo nyuma yo gupfusha umwana we witwa Ifeanyi Adekeleaho aho yazize indwara itaramenyekana.

Bwana Davido n’umugore we Chioma mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo batangaje inkuru y’inshamugongo ko bapfushije umwana wabo w’umuhungu.

Mu bitangazamakuru bitandukanye hirya no hino ku Isi haramutse handikwa iyi nkuru y’inshamugongo iramutse ivugwa ko uyu mwana yitabye Imana kandi yaherukaga kwizihiza isabukuru y’imyaka 3.

Uyu mwana bivugwa ko yaguye muri Piscine ndetse ngo yahise yihutanwa kwa muganga gusa ngo yashizemo umwuka ubwo bari mu nzira bagana ku bitaro I lagos.

Kugeza ubu Davido n’umugore we ntabwo bari bagira byinshi batangaza kuri iyi nkuru y’inshamugongo icyakora ngo abari hafi y’uyu muryango bahamya ko bashenguwe bikomeye no gutakaza uyu mwana wabo.

Umuhanzi Davido n’umugore we bari mu gahinda gakomeye nyuma yo kubura umwana wabo azize uburwayi butunguranye

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO