Ibyago bica amafuni!Israel Mbonyi ari mu gahinda gakomeye nyuma yo kubura Sekuru

Umuramyi Israel Mbonyi ari mu gahinda gakomeye cyane nyuma yo kubura Sekuru ndetse iyi nkuru y’inshamugongo uyu muhanzi yayimenye ubwo yari mu gihugu cya Austaralia aho afite ibitaramo bigera kuri 5 by’imbaturamugabo.

Uyu muhanzi wagaragaje umutima umenetse yiyambaje imbuga nkoranyambaga ze maze abwira abamukurikirana iby’iyi nkuru y’icamugongo yo kubura Sekuru aho mu magambo ye yagize ati:Ubuzima bwiza twabubamenyemo,ruhuka neza Sogokuru.

Iyi nkuru mbi uyu muhanzi Israel Mbonyi ayakiriye ari mu gihugu cya Australia aho agomba gutangira igitaramo cye cya Mbere kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 14 Mutarama 2023.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO