Imana itera amapfa niyo itera n’aho bahahira! Etienne Ndayiragije wasezerewe...
- 26/01/2023 saa 14:54
Rurangiranwa mu mukino w’intoki wa Volleyball Yves Mutabazi ufatwa nk’umwe mu bakinnyi bakomeye muri uyu mukino hano mu Rwanda agiye kwerekeza mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu mukinnyi aganira n’itangazamakuru yasobanuye ko ari mu myiteguro yo kwerekeza muri Amerika.
Bivugwa ko uyu mukinnyi agiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gukomerezayo amasomo ye ndetse ngo nabonayo n’ikipe azatangira kuyikinamo abifatanye n’amasomo.
Uyu mukinnyi afatwa nk’umwe mu nyenyeri zimurikira shampiyona y’u Rwanda mu mukino wa Volleyball ndetse yatangiye gukina uyu mukino agifite imyaka 19 y’amavuko, ni mu gihe kandi yanabashije kwegukana ibihembo bitandukanye nk’umukinnyi w’indashyikirwa.