Ibyamamare bitandukanye bikomeje kwibasirwa n’icyorezo cya Covid-19 aho Umwamikazi w’Ubwongereza na Justin Bieber aribo bagezweho

Benshi usanga batekereza ko ibikomerezwa n’ibyamamare bikomeye bidashobora kugira aho bihurira na covid-19 kuko abantu bahura n’abo bagenzurwa cyane ndetse inzego bwite zita ku buzima bwabo. Gusa siko bimeze kuko Umwamikazi w’Ubwongereza na Justin Bieber ni bimwe mu byamamare biheruka kwibasirwa n’iki cyorezo.

Umwamikazi w’Ubwongereza ni umwe mu bikomerezwa byibasiwe n’icyorezo cya covid-19.

Amakuru dukesha ingoro y’Ubwami bw’Ubwongereza avuga ko umwamikazi Elizabeth wa II yasanzwemo covid-19 gusa ariko ngo ntibizamubuza akazi ke ka buri munsi, Kuko ubu ari gukora imirimo yoroheje mu ngoro.

Ingoro y’Ubwami bw’Ubwongereza ikomeza ivuga ko umwamikazi agaragaza ibimenyetso nk’ibicurane, gusa ari kwitabwaho kuburyo nyuma y’iminsi mike azaba yakize akagaruka mu nshingano ze.

Umwamikazi ahuye n’ubwandu bwa Covid-19 mu gihe igihugu abereye umwamikazi gifite gahunda yo gukuraho gahunda zose zo kwirinda iki cyorezo kuko Ubwongereza bwifuza gusubira mu buzima busanzwe.

Nyuma y’umwamikazi w’Ubwongereza, Ikindi cyamamare cyibasiwe n’icyorezo cya Covid-19 ni Justin Bieber.

Justin Biber nawe yibasiwe n’icyorezo cya Covid-19 nyuma y’uko akubutse mu gitaramo cyo kuzenguruka isi yagiriye i San Diego ku wa gatanu ushize.

Ibi byatumye ahita asubika ibindi bitaramo byose yari afite harimo icyagombaga kubera i Las Vegas ku cyumweru cyarasubitswe gishyirwa ku itariki 28 Gashyantare.

Abashinzwe inyungu z’uyu muhanzi birinze gutangaza niba abandi bari kumwe na Justin Bieber nabo barasanzwemo iki cyorezo.


Covid-19 ikomeje kwibasira ibyamamare bikomeye

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO