Ibyamamare bitandukanye byifurije isabukuru nziza The Ben wujuje imyaka 36

The Ben yiswe umwami n’umuhanzi Meddy ku isabukuru ye ndetse amubwira amagambo yakoze ku mitima ya benshi.

The Ben uherutse gusezerana mu mategeko na Uwicyeza Pamella, ni umugabo w’imyaka 36 dore ko yabonye izuba kuwa 9 Mutarama 1987, Avukira i Kampala mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda aho ubu atuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Uyu mugabo yeretswe urukundo ku isabukuru ye aho Meddy, usanzwe ari n’inshuti ye y’akadasohoka, abinyujije ku rukuta rwa Instagram yamwise umwami ndetse avuga ko ari umwe mu bantu bagira umutima mwiza bigoye kubona ahandi hose.

Aya magambo asa n’aca amarenga yerekana uburyo aba bagabo bombi basangiye akabisi n’agahiye dore ko mu 2010 ubwo bafataga umwanzuro wo gutura muri Leta Zunze ubumwe za Amerika bavuye mu Rwanda, bakomeje kuba inshuti.

Muri icyo gihe bakomerejeyo ibikorwa bya muzika mubihe bitari biboroheye aho bari bahuriye mu cyiswe Press One Entertainment yari irimo Lick-Lick, K8 Kavuyo n’abandi batandukanye.

Meddy yifuriza isabukuru nziza The Ben

Mu bandi bagagaje amarangamutima harimo umugore wa The Ben, Pamella, wamubwiye ko amukunda cyane kurusha uko ashobora kuba abitekereza.

Producer Element , K8 Kavuyo, Tom Close, Emmy na Babo nabo ni bamwe mu bagaragaye bifuriza The Ben isabukuru nziza y’amavuko aho ubutumwa bamwandikiye yabushyize ku rukuta rwe rwa Instagram abashimira.





Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO