Ibyamamare byafashe umwanzuro ukomeye bikishushanya mu isura inyandiko zidasibangana

Kugeza uyu munsi kuba wafata umwanzuro wo kwishushanya ku mubiri ni uburenganzira bwawe gusa bushobora no kukubuza amahirwe y’akazi bitewe n’imico y’ibihugu cyangwa umukoresha, gusa hari abamaze kurenga uru rwego bo biyemeza no kwiyandikaho mu buranga bwabo inyandiko zitazasibangana.

Inyandiko zo ku mubiri (tatoo) akenshi zishyirwaho nk’uburyo bw’umurimbo, gusa kuzishyira mu buranga bitangiye gukundwa cyane muri iyi myaka kuko hambere zashyirwaga ku bindi bice nk’amaboko amaguru n’ahandi hatari mu buranga.

Akenshi usanga benshi batinya kwiyandika mu buranga bwabo kuko batinya ko hari imiryango bashobora gukomanga ntibakingurirwe cyangwa se n’amayira bashobora kwisibira bikabaviramo ubushomeri.

Muri iyi nkuru turagaruka ku byamamare byahisemo gufata umwanzuro ukomeye wo kwandika ibishushanyo mu buranga bwabo kandi bakaba baticuza.

1.Wiz Khalifa (USA)

Mu bishushanyo bisaga 400 afite ku mubiri we, ibigaragara mu buranga bw’uyu muraperi harimo inyenyeri, ikibabi cy’urumogi, ikimenyetso cy’amahoro n’inota ry’umuziki hamwe n’ijambo BASH.

2.Abdul Rwatubyaye (RWANDA)

Uyu mukinnyi w’umupira w’amaguru afite ibishushanyo birimo udutonyaga tw’amarira dutatu ku itama ry’iburyo hamwe n’inyandiko y’igishinwa ku itama ry’ibumoso.

3.Lil Wayne (USA)

Uyu muraperi afite ibishushanyo birimo inyenyeri 9, amagambo yanditseho Tinya Imana, inyuguti ya C n’udutonyaga tw’amarira, ikimenyetso cy’amahoro n’icyogajuru.

4.Kehlani (USA)

Mu buranga bw’uyu muririmbyikazi hagaragaramo igishushanyo cy’indege ikoze mu gipapuro, impamvu nyamukuru ngo ni ukugirango kimwibutse iteka ko agomba guhora hejuru mu b’imbere nk’uko indege ihora hejuru y’ibindi bintu byose.

5.Mike Tyson (USA)

Icyi cyamamare mu mukino w’iteramakofi gifite ibishushanyo byorohera buri wese kubibona bitewe n’uburyo ari bigari mu buranga bwe.

Ubusobanuro bw’iki gishushanyo kinini yishyize mu gice cy’ibumoso asobanura ko yagikoze kugirango gisobanure uburyo ari indwanyi ikomeye ndetse ngo cyamufashaga gutera abandi ubwoba.

Gusa nanone hakaba abasobanura ko iki kimenyetso gifite aho gihuriye n’ishyaka rya gikomuniste ry’Abashinwa rya Mao Zedong aho bivugwa ko yagishyizeho ubwo yari mu buroko afunzwe azira gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.

6.Rick Ross (USA)
Uyu muraperi afite ibishushanyo bisaga 10 mu isura ye byiganjemo ibigo bitandukanye yamamaza na Leta ya Florida.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO