Ibyamamare bikurikirwa cyane kuri Instagram mu Rwanda

Urubuga rwa Instagram ni rumwe mu bimaze gufata intera nini mu gisata cy’imyidagaduro mu Rwanda bamwe bakabaho ibyamamare kubera ubwiza mu by’ukuri nta kandi kazi afite ari ukubyuka arwana no gushaka ifoto yereka abamukurikirana. Twahisemo kubagezaho urutonde rw’abakurikiranwa cyane kurenza abandi muri uyu mwaka wa 2020 mu Rwanda.

Isi y’ikoranabuhanga, yatumye havumburwa ubundi buryo bwo kwamamara, kabone n’iyo waba ntacyo ukora. Hari abantu bazwi ko babaye ibirangirire kubera gushyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto yabo gusa.

Ubu hari abakoresha izi mbuga mu buryo bw’inyungu harimo nko kwamamaza ibyo bakora cyangwa agakorana n’uruganda runaka akajya arwamamaza ku rukuta rwe bakamwishyura.

Mu rutonde twakoze twagendeye ku bafite abantu benshi bakurikana uwo muntu tubereka icumi ba mbere gusa abiganjemo ni abahanzi.

Mu ngeri zitandukanye z’abantu bamamaye mu Rwanda usanga abo muri ‘Sinema’ n’abakinnyi b’umupira w’amaguru bakiri hasi mu gukoresha izi mbuga. Gusa muri uru rutonde ntabwo twigeze dushyiramo abanyepolitike.

1 . Shaddy Boo

Shaddy Boo niwe uyoboye urutonde rw’ibyamamare bikurikirwa n’abantu benshi mu Rwanda kuko afite abagera ku bihumbi 645.
Na we ni wa muntu wamamaye kubera imbuga nkoranyambaga kuko nta kazi agira kazwi wavuga ko ariko katumye amenyekana. Gusa buri foto na buri video ashyira ku mbuga nkoranyambaga ze, aba ashaka kugaragaza ubwiza bwe bwo mu maso ndetse n’imiterere y’ikibuno cye, ubundi agakoresha amafoto magufi, asa n’ushaka kugaragaza imyanya ye y’ibanga.

2 . Meddy

Ngabo Medard aza ku mwanya wa kabiri akurikirwa n’abantu bagera ku bihumbi 501. Ni umuhanzi ukunzwe cyane hano mu Rwanda kuko we yanamenyekanye izi mbuga zitarahabwa intebe.

3 . Butera Knowless

Ingabire Butera Knowless nawe ni umunyamuziki, ku rubuga rwe rwa Instagram akurikirwa n’abantu bagera ku bihumbi 424.

4 . Kate Bashabe

Kate Bashabe azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga kimwe na Shaddy Boo ariko asanzwe akora ibikorwa by’imideli dore ko yigeze no kuba Miss Kigali. We akurikirwa n’abantu bagera ku bihumbi 412.

5 . The Ben

The Ben ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bahagaze neza mu muziki intara yose wajyamo usanga bazi uyu muhanzi bitewe n’indirimbo yakoze zigakundwa. Ikindi ni uko ari mu bantu bambere bemewe na Instagram mu Rwanda (Verfied). Ubu akurikirwa n’abantu bangana n’ibihumbi 389.

6 . Bruce Melodie

Bruce Melodie nawe agaragara mu rutonde rw’ibyamamare icumi bikurikirwa cyane mu Rwanda. Ni umunyamuziki arik ubu washinze na Televiziyo kugeza ubu afite abantu bamukurikirana kuri Instagram bagera ku bihumbi 311.

7 . Nkusi Arthur

Umunyarwenya, umunyamakuru Nkusi Arthur aza ku mwanya wa karindwi kuri uru rutonde akurikirwa n’abantu bagera ku bihumbi 305.

8 . Mutesi Jolly

Mu bakobwa bose banyuze mu irushanwa rya Miss Rwanda kimwe n’abaryegukanye ‘Mutesi Jolly’ niwe gusa ubasha kuza mu bantu icumi ba mbere bakurikirwa cyane kuri Instagram n’abantu bagera ku bihumbi 296.

9 . Safi Madiba

Safi Madiba nawe ari mu bakurikiranwa n’abantu bangana n’ibihumbi 286. Uyu muhanzi ari mu bakunda kuvugwa cyane mu itangazamakuru bigatuma abantu bashaka kumenya ubuzima bwe bwa buri munsi bigatuma bamukurikirana.

10 . Super Sexy

Uretse kuba yarabyinnye mu ndirimbo z’abahanzi uyu nawe nta kindi gikorwa azwimo cyatuma aza muri uru rutonde gusa ni icyamamare ku mbuga bitewe n’imbyino ze arata ikibuno mu mashusho yifata bigatuma bamukurikirana ngo barebe ubuzima bwe umunsi ku w’undi. Uyu mugore usigaye aba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika akurikirwa n’abantu bagera ku bihumbi 286 kimwe na Safi Madiba.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO