Ibyamamare byifurije Radio witabye imana isabukuru y’amavuko

Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda Mowzey Radio wifurijwe isabukuru y’amavuko uyu munsi n’ibyamamare binyuranye, iyo aza kuba akiraho ubu yari kuba yujuje imyaka mirongo itatu n’itanu.

Moses Nakintije Ssekibogo azwi cyane mu muziki wo muri aka karere k’Afurika y’Iburasirazuba nka Mowzey Radio, wabarizwaga mu itsinda rya Goodlyfe yabanagamo na Weasel Manizo (Douglas Sseguya).

Mbere y’uko iri tsinda ribaho ariko Mowzey Radio yabanje gusohora indirimbo mu mwaka wa 2004 ubwo yigaga muri kaminuza ya Makerere aho yigaga mu ishami rya Psychology, iyi ndirimbo ayita ‘Tujja Kuba Wamu’.

Mu mwaka wakurikiyeho mu 2005, yatangiye kwifashishwa muri studio ya Jose Chameleone kujya yongera amajwi mu ndirimbo z’abandi (backup singer) ari naho yaje guhurira na Weasel usanzwe ari murumuna wa Jose Chameleone.

Twavuga ko umwaka wahiriye Radio wari uwa 2006, ubwo yasohoraga indirimbo yanamumenyekanishije mu gihugu cya Uganda ndetse no muri aka karere yitwa ‘Sweet Lady’.

Ibi byaje no gutuma Mowzey Radio, Weasel na Jose Chameleone bakora ibitaramo bizenguruka Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Ukwakira 2007, aha akabari n’aho inzigo yahereye, bahitamo guhita batandukana na Chameleone bashinga itsinda ry’abo rya Goodlyfe.

Radio yagiye muri "Coma" nyuma yo gukubitwa n’umwe mu bashinzwe kurinda akabari yari yasohokeyemo kitwa Sky Lounge ko muri Kampala, tariki 22 Mutarama 2018.

Iby’urupfu rwe byaje kumenyekana mu rukerera rwo ku itariki 1 Gashyantare 2018, nyuma y’ibyumweru bibiri yari amaze mu bitaro ameze nabi cyane.

Ibyamamare byifurije Mowzey Radio isabukuru nziza y’amavuko, iyaba akiri ubu yakagombye kuba yujuje neza imyaka 35 kuko yavutse tariki 25 Mutarama 1985.

Mu bamwifurije isabukuru nziza hari ababanye nawe bo mu Rwanda barimo Deejay Pius banakoranye indirimbo nyinshi ziri no muzamuzamuye, yagize ati: “uracyarikumwe natwe mu mwuka no mu ndirimbo.”

Mu bandi babanye n’uyu muhanzi wo muri Uganda bamwifurije isabukuru nziza barimo Austin Luwano Tosh uzwi nka ‘Uncle Austin’ wagize uti: “Isabukuru nziza Legend… komeza uruhukire mu mahoro.”

Muri aba bose kandi hiyongeraho uwahoze ari umugore wa Mowzey Radio witwa Lilian Mbabazi wabyaranye na Radio abana babiri bitwa ‘Asante na Izuba’.

Mu magambo aryoheye amatwi, Lilian yagize ati: “Isabukuru nziza baby, twarakubuze cyane, amagambo ubwayo ntiyabisobanura…(yongeraho udutima twinshi)”

Radio akimara kwitaba imana, hari ibihuha byavugaga ko Lilian Mbabazi ukomoka mu Rwanda yafataga nabi abana yabyaranye na Radio ndetse bigera n’aho abakura mu ishuri, ibintu Lilian Mbabazi atihanganiye na gato.

Muri Mutarama 2019 abinyujije kuri Twitter ye, yagize ati: “Ndabasuhuje, ndashaka kubamenyesha ko Asante na Izuba bameze neza. Bishimiye amashuri yabo kandi ni abana bishimye mu muryango mwiza. Nishimiye uburyo bakuze cyane. Asante ari mu mwaka wa Gatatu mu gihe Izuba ari hafi gusoza ikiburamwaka.”

Kuri ubu Izuba yatangiye umwaka wa mbere w’amashuri abanza muri Nzeri 2019, bihabanye cyane nibyo abamushinjaga kuvana abana mu ishuri nyuma y’urupfu rwa Mowzey Radio bavugaga.
Lilian Mbabazi arikumwe n’abana yabyaranye na Mowzey Radio

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO