Ibyihariye ku mutoza mushya wa APR FC

Ikipe ya APR FC yamaze gutangaza ko yashyizeho umutoza mushya uzayifasha mu mwaka utaha w’imikino nk’umutoza wungirije ndetse ushinzwe no kongerera ingufu abakinnyi.

Nyuma y’umwaka ari umutoza wungirije muri APR FC, umunya-Argentine Pablo Morchón ntakiri muri uwo mwanya nk’uko ikipe ya APR FC ibinyujije ku rubuga rwayo rwabitangaje.

Ikipe ya APR FC yatangaje ko uyu mutoza yatandukanye n’iyi kipe kubera impamvu z’umuryango we banatangaza ko azasimburwa n’umunya-Tunisia witwa Jamel Eddine Neffati w’imyaka 32, akaba yayisinyiye amasezerano y’umwaka umwe.

Jamel Eddine Niffati ni muntu ki?

Nk’uko tubikesha urubuga rwa APR FC, uyu mutoza Jamel Eddine Niffati afite impamyabumenyi zitandukanye mu kongerera imbaraga abakinnyi aho yabikoze mu makipe atandukanye arimo ikipe ya Avenir sportif de la Marsa yo muri Tunisia yatojemo kuva muri 2013 kugeza 2015.

Yatoje kandi muri Association Sportive de Ariana yo muri Tunisia 2015-2016, Olympique de Beja yo muri Tunisia 2016-2017, Club Africain yo muri Tunisia 2018-2019, anyura imyaka ibiri mu ikipe ya AL Nahda FC yo muri Arabie Saoudite kuva 2019 kugeza 2021, yanatoje imikino ibanza ya shampiyona mu ikipe ya Etiole sportif Metlaoui yo muri Tunisia 2017-2018.

Uyu mutoza kandi akaba afite impamyabumenyi zitandukanye aho mu mwaka wa 2021 yabonye impamyabumenyi muri physique mu ishuli rya Institute de Sport et l’education Physique de Ksar Said Tunisie, muri 2015 abona impamyabumenyi y’ikirenga mu kongerera imbaraga abakinnyi ayikuye muri Universite Central de Tunis.

Usibye izo mpamyabumenyi zo kongerera imbaraga abakinnyi yagiye akura ahantu hatandukanye, Jamel Eddine Niffati afite impamyabumenyi ya FIFA ndetse n’iya Federasiyo ya Tunisia yo kongerera imbaraga abakinnyi akaba anafite licence B ya CAF yabonye muri 2015.

Jamel Eddine umutoza mushya wungirije wa APR FC

Pablo yamaze gutandukana na APR FC

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO