Ibyinshi byotsa amatama!Umugabo ukomoka mu buhinde asumbirijwe n’abantu benshi bamusaba amafaranga nyuma yo gutsindira menshi mu rusimbi

Umuhinde watsindiye amafaranga menshi mu rusimbi kurubu asumbirijwe na benshi bamusaba ubufasha buri munsi kuko baziko afite amafaranga menshi ndetse yatangaje ko bikomeje kumutera akajagari ku buryo ngo birutwa niyo atayabona.

Ubusanzwe uyu mugabo akora akazi ko gutwara imodoka ndetse akomoka muri Leta ya Kerala yo mu majyepfo y’igihugu cy’Ubuhinde.

Uyu mugabo mu minsi ishize yatsindiye amafaranga asaga ($ 3.06m, £ 2.9m)muri tombola yabaye mu ntangiriro z’uku kwezi turimo.

Ariko nyuma y’icyumweru,yashyize hanze videwo isaba abo atazi kureka kumubangamira we n’umuryango we dore ko ngo bamubuza amahwemo bamusaba ubufasha ku bijyanye n’amafaranga.

Mu magambo ye yagize ati:"Nakifuje kuba ntatsinze, igihembo cya gatatu gishobora kuba aricyo cyari cyiza."

Uyu mugabo yaravuzwe cyane mu makuru ku rwego rw’igihugu ubwo yatsindiraga igihembo kinini cyane kurusha ibindi byose byatanzwe na leta muri tombora.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO