Ibyishimo birahenda byari ibitwenge gusa muri Seka Live(AMAFOTO)

Seka Live yaherukaga mu 2019 ndetse ibindi bitaramo byabaye nyuma yaho, byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 29 Gicurasi 2022, kuri M Hotel niho habereye igitaramo cya mbere cya Seka Live.

Iki gitaramo cy’urwenya kitabiriwe n’ab’ingeri zinyuranye banasusurukijwe n’umuziki wacuranzwe n’itsinda rya Nep Djs. Cyabereye ahantu hakira nibura abantu 200.


Iki gitaramo kandi kitabiriwe Umunyana Shanitah wabaye Miss East Africa 2021, abahanzi barimo Andy Bumuntu na Dj Pius n’abandi.

Seka Live y’uku kwezi yanyuzemo Pally Merci n’itsinda rye Gen-Z, Nkusi Arthur, Rusine Patrick, Carl Joshua Ncube wo muri Zimbabwe, Loyiso Madinga wo muri Afurika y’Epfo, Japhet na Etienne bazwi muri "Bigomba Guhinduka" n’abandi.

Nkusi Arthur washinze Arthur Nation yavuze ko ari ibyishimo kuba Seka Live yongeye kuba nyuma y’igihe kinini bakomwe mu nkokora na Covid-19.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO