Ibyishimo birahenda itsinda Sheri Band ryashimishije abakunzi ba Genesis TV biratinda

Itsinda Sheri Band ni itsinda rihuriyemo abakobwa batanu aho 4 muri bo ari abacuranzi ndetse undi muri abo akaba ari umuririmbyi ndetse aba bose bize mu ishuri ry’umuziki ku Nyundo.
Umuvugizi w’itsinda Sheri Band witwa Uwitonze Joyeuse uzwi ku izina rya Joy aganira na Genesisbizz yatangaje ko bahisemo kwiyita Sheri Band kuko babonaga ari izina ryoroshye kandi ridashobora kwibagiranwa muri rubanda.
Iri tsinda ryashinze imizi ubwo abarigize bari bakiri ku ntebe y’ishuri dore ko bigaga umuziki mu ishuri ryo ku Nyundo.
Sheri Band ni itsinda rifite intego zihambaye mu minsi iri imbere ndetse kugeza uyu munsi Joy aganira na Genesisbizz yahamijeko icyo bakora uyu munsi ari uguha ibyishimo abantu icyakora avuga ko hari intego bafite nubwo zitaragerwaho.
Mu gihe waba wifuza itsinda rizi umuziki kandi ugezweho Sheri Band ngo bahora biteguye gufata iya mbere muri uwo mwanya haba mu birori bijyanye n’ubukwe gususurutsa abantu muri Hotel n’ahandi hatandukanye hahurira imbaga nya mwinshi ikeneye ibyishimo.
Ubwo yabazwaga imbogamizi bahura nazo mu muziki Joy uvugira Sheri Band yagize ati: imbogamizi zirahari cyane cyane ku mwana w’umukobwa kuko hari abantu batarumva ko umukobwa nawe ashobora gukora umuziki kandi neza.
gusa hari abibwira ko umukobwa wakoze umuziki aba agiye mu ngeso mbi ariko nanone hari benshi batagifite iyo myumvire bijyanye nuko ababyeyi bacu baba barahisemo kutwohereza mu ishuri ry’umuziki.
Abazwa ku ruhare rw’umuziki mu kubaka umuryango Nyarwanda Joy yavuze ko umuziki ufite uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu ndetse no ku muhanzi ku giti cye.
Ubwo yasabwaga kwivuga amazina ye nyakuri umuvugizi wa Sheri Band ariwe Joy yavuze ko amazina ye nyakuri yitwa Uwitonze Joyeuse akaba yaraboneye izuba I Gikondo ndetse yahize amashuri abanza ahakomereza n’icyiciro rusange (Tron-Commun) ndetse yakomereje n’urugendo rwe mu ishuri ry’umuziki rya Nyundo.
ubwo yabazwaga icyo yafasha abantu bafite impano mu muziki mu gihe yaba agizwe umiyobozi Joy yagize ati:nareba cyane cyane ku myitwarire n’imico y’umuntu ufite impano bityo nkaba nashyiraho inzu ifasha abana badafite ubushobozi bwo kwiyishyurira ngo bafashwe gutunganyirizwa umuziki
Itsinda rya Sheri Band ryasusurukije abakunzi ba Genesis TV mu kiganiro Access 250