Ibyishimo kuri Kibonke wavuye Rwagitima ubu akaba ari mu bakinnyi 10 bakunzwe

Mugisha Emmanuel wamyenyekanye ku izina rya Kibonke muri Sinema ziganjemo iz’urwenya ubu yatoranyijwe mu bakinnyi icumi beza bahataniye igihembo muri Rwanda international movie awards avuga ko kubigeraho waravuye za Rwagitima ari ibintu biba bikomeye.

Abatanga ibihembo ku bantu bitwaye neza muri Sinema Nyarwanda bashyize hanze urutonde rw’abo batoranyije bari guhatanira ibihembo byo mu mwaka wa 2019.

Ku rutonde rwatangajwe n’ubundi ntacyatunguranye kirimo kuko abariho bose basanzwe bazwi. Abiganjemo ni abo muri filime z’uruhererekane iya ‘Seburikoko’ na City Maid’ zica kuri Televiziyo Rwanda hamwe n’abandi bagezweho ubu ku rubuga rwa You Tube.

Kibonke Clapton umaze imyaka itanu muri Sinema abinyujije ku rukuta rwa Instagram yanditse yerekana ko yishimiye kuza muri abo bantu.

Mu rwenya rwinshi ati “Kuva Rwagitima ukaza ku rutonde rw’abakinnyi icumi bakunzwe mu Rwanda inshuro eshatu zikurikiranya mba nkwiye kubohereza agacupa mu kagasoma.”

Mukiganiro yagiranye na Genesessbizz yavuze ko yabyakiriye neza cyane ngo ni iby’agaciro kandi aterwa ishema no kuba agirirwa ikizere cyo gushyirwa mu bakinnyi b’abahanga mu Rwanda.

Mubo bahatanye avuga ko nta numwe atinyamo wamutwara igihembo.
Ati “Ntabwo baba bangiriye ikizere ngo njye mbure kukigirira, kuba naje mu icumi bakunzwe ni uko nkunzwe ahasigaye n’abakunzi banjye ngo babigaragaze ubundi nzatware igikombe.”

Kuba Kibonke yavuze ijambo rya Rwagitima ni uko ariwo murenge avukamo uherereye mu karere ka Gatsibo mu ntara y’Iburasirazuba.


Kibonke avuga ko mubo bahatanye ntawe atinya


Aba nibo bahatanye na Kibonke

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO