Ibyishimo kuri Mutesi Jolly wasoreje Kaminuza muri Uganda

Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly yishimiye ko yasoje amasomo ya Kaminuza mu ishami ry’Ububanyi n’Amahanga muri Kaminuza ya Makerere yo muri Uganda.

Miss Jolly Mutesi yasoje amasomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’imibanire mpuzamahanga yigaga muri Kaminuza ya Makerere.

Uyu mukobwa wambaye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda muri 2016 abinyujije kuri Instagram ye yerekanye ko yishimiye ibi.

Ati “Nta byiza nko gutangira umwaka wa 2020 ibyishimo nk’ibi by’uko ndangije kwiga nyuma y’imyaka ine nkora cyane kugirango ntere imbere mubyo nkora bya buri munsi ngire naho ngera kandi mbone n’uburyo bwo kubona amafaranga.

Byari bigoye cyane ariko muri uku kwa mbere kubwa masomo narindi kurangiza kuko ni nayo yari akenewe. Ndishimye cyane ku bw’uyu munsi wanditse amateka mu buzima bwanjye.”

Muri 2017 Mutesi Jolly yigeze gutangaza ko yahawe amahirwe yo kujya kwiga muri kaminuza zikomeye, imwe yo mu Bwongereza n’indi iri muri Leta ya Minnesota muri Amerika arabyanga.

Mutesi Jolly yavukiye muri Uganda ahitwa Kasese mu Burengerazuba bwa Uganda ku itariki ya 15 Ugushyingo 1996. Avuka mu muryango w’abana batandatu, abakobwa batatu n’abahungu batatu akaba umuhererezi mu muryango.

Yize amashuri y’ikiburamwaka [nursery] n’igice kimwe cy’amashuri abanza muri Uganda hanyuma aza mu Rwanda mu mwaka wa 2009.

Yasoreje amashuri abanza muri Remera Academy naho icyiciro cya rusange cy’amashuri yisumbuye acyiga muri Kagarama Secondary School, yahavuye ajya muri King David Academy ari naho arangirije ayisumbuye mu ishami rya History, Economics and Literature.


Mutesi Jolly yigaga muri Kaminuza ya Makerere yo muri Uganda


Mutesi Jolly yabaye Miss Rwanda 2016 asimbuye Kundwa Doriane

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO