Mico The Best yibarutse imfura

Umuryango wa Mico The best n’umufasha we Ngwinondebe Clarisse uri mu byishimo byinshi nyuma yo kwibaruka imfura y’Umuhungu .

Imfura ya Mico the Best yavutse kuri uyu wa kabiri tariki ya 03 Mutarama 2022 ivukira mu bitaro byo kwa Nyirinkwaya.

Mico the Best yatangarije Genesisbizz ko umwana na mama we bameze neza kugeza ubu bikaba ari ibyishimo byinshi mu muryango we n’umugore we Clarisse.

Yagize ati" Ni ibyishimo byinshi mu muryango wanjye kuko umwana n’icyuzuzo cy’umuryango ."

Yakomeje agira ati “Ndishimye cyane ni umugisha wiyongereye mu muryango wacu kandi kuko ubu ntitukiri babiri nkuko byari bisanzwe nkuko mubizi umwana n’umuntu buri wese aba yifuza kugira mu buzima bwe ."

Mico The Best na Ngwinondebe Clarisse basezeranye imbere y’amategeko kw’itariki ya 19 Nzeri 2021 naho kw’itariki ya 26 nzeri 2021basererana imbere y’Imana , nyuma biyakirira muri Heaven Garden

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO