Impanuro za Miss Shanel ku mugore ubereye umuryango Nyarwanda

Umuhanzikazi Nirere Ruth uzwi ku mazina ya Nirere Shanel mu buhanzi, abona hari byinshi byagakozwe kugira ngo umuryango ube ubereye bose ariko bigahera mu mbere.

Mu gihe tukiri mu kwezi ko guharanira uburenganzira bw’umugore, muri uyu mwaka, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ivuga ko uyu munsi wari ufite intego igira iti: “Impinduka ziharanira iterambere ry’abagore”.

Uyu muhanzikazi usanzwe ari n’umubyeyi w’abana babiri yabyaranye n’umugabo we Guillaume Favier, yatanze umusanzu ufasha leta n’abayobozi mu kurushaho guteza imbere uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Miss Shanel yagize ati: “Mu gukomeza kubaka umuryango ubereye bose rero, ahakiri ingutu dukomeze tuhabohore duhereye MU MBERE IWACU kuko ijya gutera uburezi irabwibanza kandi n’ijya kurisha ihera k’urugo.”

Tariki 2 Kanama 2014 nibwo Miss Shanel yasezeranye akanambikana impeta n’umufaransa Guillaume Favier, ubu bakaba bamaze igihe kirenga imyaka itanu babana nk’umugore n’umugabo.

Nyuma yo gusezeranira mu Bufaransa, Miss Shanel n’umugabo we baje mu Rwanda banakora imihango yo gusaba no gukwa yabaye tariki 25 Ukwakira 2014, mbere y’uko basubira mu Bufaransa ari naho batuye.


Miss Shanel yemeza ko leta yacu ihagaze neza mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Miss Shanel yibarutse umwana wa kabiri mu mwaka wa 2017 bakaba baranamuhaye amazina akubiyemo ay’ababyeyi be bombi, maze bamwita ‘Sana Eliane Favier Nirere’.

Miss Shanel yaherukaga mu Rwanda mu Ugushyingo 2019 ubwo yagaragaraga mu bitabiriye iserukiramuco ryiswe “Hamwe Festival” yarafatanyijemo na Oumou Sangaré ufite izina rikomeye mu muziki wa Afurika n’Isi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO