Ibyo Platini yibaza ku burenganzira bw’abagore

Nemeye Platini uzwi cyane mu itsinda rya Dream Boys yifuje kuganira n’abafana be yibaza niba umukobwa afite uburenganzira ku mirimo yose abigereranyije n’abahungu.

Platini uherutse gushyira hanze indirimbo yitwa ‘Fata amano’ yakoranye na Safi Madiba abinyujije kuri Instagram ye yanditse asa nk’uwibaza ikibazo ahanini usanga abantu batagifata kimwe muri Sosiyete Nyarwanda.

Mu magambo yanditse yatangiye abwira abamukurikirana ngo reka baganireho gato.
Yandika yibaza ati “ese mu buzima bwacu bwa buri munsi mubona bashiki bacu bafite uburenganzira ku mirimo yose nkatwe basaza babo cyangwa bafatwa nk’abanyantege nke mu muryango Nyarwana?

Niba ariko uko bimeze hakorwa iki ngo umukobwa cyangwa umugore afatwe kimwe n’umuhungu cg umugabo mu mirimo ikorwa hano mu gihugu?"


Platini ati ’Hakorwa iki ngo umutegarugori afatwe kimwe n’umugabo’

Mu kubahiriza ihame ry’Uburinganire u Rwanda ruri ku mwanya wa 6 ku Isi

Uburinganire...Ni ukugira amahirwe angana kandi asesuye ku bagore n’abagabo yo gukoresha uburenganzira bwabo bwa muntu n’ubushobozi bwabo.

Bakagira uruhare rungana mu bikorwa byose by’iterambere ry’Igihugu haba mu rwego rwa politiki, ubukungu, imibereho myiza n’umuco ndetse n’umuryango bakanabona ku musaruro uvuyemo ku buryo bungana.

Ibi bishimangirwa n’amategeko atandukanye igihugu kigenderaho harimo. Itegeko Nshinga ryo muri 2003 nk’uko ryavuguruwe muri 2015, aho ihame ry’uburinganire ari rimwe mu mahame remezo igihugu cyubakiyeho.

Nubwo hari intambwe ishimishije yatewe mu kwimakaza ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, haracyagaragara imbogamizi zitandukanye zirimo imyumvire mike ku ihame ry’uburinganire ndetse n’ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bityo bigatuma ibyo igihugu cyiyemeje kugeraho bitagerwaho ku kigero cyifuzwa.

U Rwanda ruri ku mwanya wa gatandatu ku Isi, rukaba ku mwanya wa mbere mu rwego rw’Afurika mu kubahiriza ihame ry’uburingaire, n’ubwuzuzanye nk’uko byagaragajwe na raporo y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu WEF ya 2018.

Wowe ni iki utekereza kubyo Platini yibajije?

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO