Ibyo dukora byubakiye ku masengesho! Abagize itsinda Doxology Group batanze ubutumwa bukomeye mu kiganiro Evangile

Itsinda Doxology Group ni itsinda rigizwe n’abanyempano batandukanye bamamaza ubutumwa bwiza dore ko ngo ibikorwa byabo umunsi ku wundi byubakiye ku masengesho nk’uko babihamirije genesisbizz.
Mu kiganiro kigari uhagarariye iri tsinda Doxology Group yagiranye na Genesisbizz yatangiye ahamya ko ari itsinda rikora ibikorwa bitandukanye byo kwamamaza inkuru nziza ndetse ngo ibikora byabo byose bishingiye ku masengesho.
Abagize Doxology Group bavuga ko nyuma yo gusobanukirwa ko buri umwe hafri ikintu yaremewe gikomeye muri iyi Si ngo bahisemo gukora ibikorwa byabo ariko babinyujije mu bihangano bitandukanye bikubiyemo ubutumwa bwiza.
Doxology Group kandi batanze ubutumwa bukomeye bibutsa ko bafite intego nyamukuru yabo atari ukuririmba gusa ahubwo harimo kumenyekanisha cyane ijambo ry’Imana kugirango imbaga nyamwinshi imenye ubutumwa bwiza.
Doxology Group bavuga ko atari abakozi b’Imana kuko ngo iyo umuntu ari umukozi w’Imana aba ategereje ibihembo icyakora bo bahamya ko ari abana b’Imana.
Ubwo babazwaga inzozi nyamukuriu bafite abagize Doxology batangaje ko inzozi zabo ari ukubona Ijambo ry’Imana ryamamara amahanga yose ariko rinyuze muri bo.
Abagize iri tsinda kandi bahamije ko buri ntsinzi yose ngo isaba igitambo gikomeye bityo rero ngo nabo bagenda bahura n’imbogamizi zitandukanye zituma gahunda zabo zitagenda uko babyifuza ako kanya.
Itsinda Doxology Group rifite You Tube ikubiyeho bihangano bitandukanye birimo ubutumwa bwiza kandi bushobora gufasha uwabwumvise,gusa mu gusoza kwabo basoje basaba abantu kuva mu mwijima ahubwo bagasanga uucyo cyangwa urumuri kuko ngo udashobora kwicuza mu gihe wemeye gusanga umukiza.
Kanda hano urebe indirimbo imbabazi ya Doxology Group
Kanda hano urebe indirimbo no body like you God