Ibyo ugomba kumenya k’umukino wanyuma w’irushanwa ry’igikombe cy’Afurika(AFCON) uza guhuza ibihugu bibiri aribyo Senegal na Egypt

Umukino wa nyuma usoza irushanwa ry’igikombe cy’Afurika urahuza amakipe abiri y’ibigugu ariyo Senegal na Egypt. Ni umukino utegerejwe na benshi ndetse hari byinshi ukwiye kumenya kuri uyu mukino.

Uyu mukino uraza kubera mu gihugu cya Cameroun nk’uko aricyo cyakiriye iri rushanwa. Urabera ku kibuga cya Olembe(Olembe Stadium) ku isaha ya saa tatu zo mu Rwanda arizo saa mbili zo muri Cameroun.

Uyu mukino uraza kuba ukomeye ku mpande zombi haba ku ruhande rwa Misiri(Egypt) baza gukina umutoza mukuru wabo (Carlos Queiroz) atemerewe gutoza nyuma y’uko umukino uheruka wari wabahuje n’ikipe y’igihugu ya Cameroun yeretswe ikarita itukura bisobanuye ko atazatoza umukino ukurikiyeho ari wo w’uyu munsi.

Urugendo rwayo makipe yombi kuva irushanwa ritangiye kugeza k’umunsi waryo wanyuma nti rwari rworoshye.

Duhereye ku ikipe y’igihugu ya Senegal yari mu itsinda rya 2 aho yari iri kumwe n’ibihugu nka Guinea, Malawi na Zimbabwe.

Aho yazamutse mu itsinda ari iya mbere n’amanota atanu(5) aho yakurikiwe n’igihugu ya Guinea.

Bakomeje mu kindi kiciro gikurikiyeho cya 1/8 aho yatsinze ibihugu cya Cape Verde mu kindi kiciro cya 1/4 batsinze igihugu cya Equatorial Guinea bakomez mu kiciro kibanziriza icyanyuma aricyo 1/2 bahatsindiye igihugu cya Burkina Faso ibitego 3-1.

Mu gihe ikipe y’igihugu ya Misiri yazamutse mu itsinda ari iya kabiri ikurikira Nigeria yari iyoboye itsinda ifite amanota icyenda(9) naho Misiri yari ifite amanota atandatu(6).

Yazamukanye na Nigeria muri 1/8 ihatsindira igihugu cya Côte d’Ivoire byasabye ko bajya muri penaliti ikomeza iyitsinze 5-4, yakomeje muri 1/4 ihatsindira ikipe y’igihugu ya Moroc ibitego 2-1 ikomeza muri 1/2 ihatsindira igihugu ya Cameroun yari yakiriye irushanwa naho kuri penaliti 3-1.

Iyo mikino yombi uko ari itatu ya nyuma yo mu matsinda byasabye ikipe y’igihugu ya Misiri kujya mu minota y’inyongera. Byumvikane ko inzira yayo itari yoroshye muri iri rushanwa.

Uyu umukino urongera gukomezwa n’abakinnyi bayo makipe y’ibihugu byombi ari bo Mohamed Salah ku ruhande rwa Misiri na Sadio Mane kuri Senegal.

Aba bakinnyi bombi basanzwe bakina mu ikipe imwe yo mu Bwongereza yitwa Liverpool aho bakina bombi mu busatirizi bwayo.

Uyu munsi muri iri joro aba bagabo baraza kuba bahanganye buri umwe ahagarariye igihugu ke.

Imikino ine(4) iheruka guhuza ibyo bihugu byombi buri imwe yatsinzemo ibiri n’indi ibiri, ikinyuranyo k’ibitego kuri buri mukino cyabaga ari kimwe gusa.

Ku mubare w’ibikombe muri iri rushanwa igihugu cya Misiri nicyo cya mbere muri Afurika kuko gifite ibikombe birindwi(7) mu gihe Senegal nta nakimwe irabona gusa ikaba imaze kugera ku mukino wanyuma inshuro eshatu(3), ebyiri muri zo barahatsindiwe iya gatatu ni uyu munsi.

Ese Senegal irongera ihatsindirwe cyangwa Misiri irongera umubare w’ibikombe mu kabati ikomeze kwanikira ibindi bihugu byo muri Afurika?

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO