Ibyo utamenye ku ndirimbo Jay Polly yagaragayemo bwa nyuma na Comfort People Ministries

Umuhanzi Tuyishime Joshua (Jay Polly) uherutse kwitaba Imana, nyuma y’igihe gito agaragaye mu ndirimbo “ubutunzi “yakoranye n’itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana Comfort people Ministries abasigiye umukoro ukomeye.

Comfort People Ministries, ni itsinda ry’ abaririmbyi ryo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda rigizwe n’ abaririmbyi cumi na batanu, batandatu muri bo bavuka mu muryango umwe. Iri tsinda rifite intumbero n’ intego iboneka mu gitabo cya Yesaya 40:1-2. hagira hati “Nimuhumurize abantu banjye, mubahumurize”.


Umurapeli Jay polly wakoranye indirimbo na Comfort Ministries bise " Ubutunzi "

Ni ko Imana yanyu ivuga, Muvuge ibyururutsa imitima y’ ab’ I Yerusalemu , mukomere muhabwire ko intambara zaho zishize kandi y’uko gukiranirwa kwabo hakubabariwe , ibyaha byabo byose ko habihaniwe kabiri n’ umuwiteka “.


Itsinda rya Confort people Ministries

Iri tsinda rikora umuziki uhimbaza Imana mu buryo butandukanye n’ubwabandi aho bafite umwihariko wo gukorana n’abahanzi baririmba indirimbo zisanzwe (secular Music ), ngo bafatanyirize hamwe mu gutanga ihumure mu batuye Isi.

Aha twavuga zimwe mu ndirimbo bamenyekanyemo cyane nk’indirimbo “ubutunzi bakoranye na Jay Polly hamwe na Gisa cy’ inganzo , Jambo ryawe bafatanyije na Sintex hamwe na Niwe Mutabazi."

Uko itsinda Comfort Ministries ryamenye umuraperi JayPolly ?

Mu kiganiro itsinda Comfort Ministries ryagiranye na IBYAHISHUWE TV, umuyobozi wayo bwana Ndayishimiye Jean Damascene yatangaje uko bamenyanye n’umuraperi Jay Polly.

Yagize ati “Twatangiye umushinga w’ indirimbo “ ubutunzi “ twakoranga na Producer Bob pro .. Twe turangije kuririmba kuko twifuzaga umuraperi wadufasha mu ndirimbo yacu duhitamo Jay Polly.

"Kuri twe twumva ari nk’ inzozi bitakunda gukorana nawe indirimbo. Njyewe nahise muhamagara anyakira neza cyane aranyumva ampa umwanya turaganira musaba ko twakora indirimbo arabyemera. Icyo ntazibagirwa kuri Jay Polly n’ubu kikintera agahinda ni ukuntu yari umuntu ufite agakiza muri we, n’ukuntu yanyakiriye neza n’umutima mwiza akambwira ko indirimbo yacu ari nziza kandi ko nawe yifuzaga gutanga ubutumwa bumeze gutya."

"Gusa kuri twe nk’ itsinda Comfort Ministries ntituzigera twibagirwa ukuntu twasabanye cyane muri studio akaturemamo icyizere akaduha inama yaduhaye n’ umukoro ukomeye nk’umuntu ufite inararibonye mu ruganda rwa muzika nyarwanda ’Aho yadusabye’, kwicisha bugufi, kudacika intege mu byo dukora tugashyira imbaraga mu muziki wacu no kuguma mu gakiza tukarushaho kwamamaza ubutumwa bwiza bugakwira isi ."

Itsinda Comfort Ministries rigizwe n’ urubyiruko rukorera Imana, ryashinzwe mu mwaka wa 2016 aho rigizwe n’abaririmbyi cumi na batanu (15) bafite intego yo gutanga ihumure mu batuye isi .


Jay Polly warukunzwe na benshi yakundaga gusabana cyane

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO