
Mu bihe by’ amage aho imitima ya benshi iba ihagaze, aho ibihuha bica igikuba, nicyo gihe cyo kwerekana mwe mukundana by’ ukuri ko iy’ amagara yaterewe hejuru buri wese adasama aye ahubwo asama ay’ uwo muri umwe cyangwa uwo muteganya kuzaba umwe mu gihe kizaza.
Mu bihe by’ ibyago, intambara, ibyorezo, benshi birengagiza urukundo nyarwo imitima yarangwagamo ibishashi by’ ibyishimo bishira bishibuka igahagarara, ikaganzamo intimba n’ umuhangayiko, ubwoba ndetse n’ intimba kuri bamwe bibaza uko ejo buzacya.
Dore bimwe mubyo wafasha umukunzi wawe mu bihe by’ amage,
Muhumurize
Mu bihe bikomeye humuriza umukunzi wawe (umugore/umugabo) gerageza kumuba hafi umubwira amagambo amwongerera ikizere cyuko ibintu biri hafi kurangira, umwizeze ko igihe ugihari ntacyo we n’ urubyaro rwanyu(Niba mubana/mufitanye abana) muzaba.
Gerageza gushaka amakuru ya nyayo
Kimwe mu byongerera ubukana ibihe by’ amage harimo ibihuha, gerageza ukore uko ushoboye ushake amakuru ya nyayo, uyahe umukunzi wawe, (umugabo/umugore wawe) bizabafasha gushakira igisubizo hamwe no gufata ingamba nyazo zo kwirinda.
Mwiteho kurusha uko wabikoraga mbere
Mu bihe bitoroshye udafite aho yegemira araganya agata ikiizere, muri byose banza umukunzi wawe(uwo mwashakanye) niba ufite amahirwe yo kugira umukunzi mukundana by’ ukuri, mu bihe by’ amage mwiteho byibura buri masaha atatu, abiri cyangwa isaha imwe umubaze uko ameze, bizatuma yitsa umutima kenshi aruhuke yumve ko aho yegamiye adashobora kugwa.
Muhe ikizere mu bimenyetso
Niba muri kumwe, aho ubona ikizere cyayoyotse koresha ibimenyetso, urugero: Nko kumukomeza ibiganza, kumushyira mu gituza, niba ari igikomye muri kumwe mu nzira mwitange imbere umwereke ko witeguye kumurwanirira.
Mushyire mu maboko y’ Imana
Icyo ugomba kwitaho muri ibi byose nuko nawe uri umuntu, kandi uriho kubw’ Imana nandi ariyo ishobora byose ku bayemera, mu gihe uri kwihanganisha no kuba hafi umukunzi wawe (umuryango) gerageza kubanza Imana imbere niba mwese muyemera, azabona ko utari kumwirariraho umwereka ko ushoboye byose, bizamurinde kugusaba ibidashoboka, ahubwo yumve ko aho utari Imana ihari.
Eddy Rwibutso
GENESISBIZZ.COM