Ibyo wakora kugirango ugire inzara nziza

Kugira inzara nziza, zisukuye zifite ubuziranenge n’itegeko,haribyo uba ugomba gukora no kwitaho kugirango ibyo ubigereho gusa inzara hari ubwo usanga byoroshye kuba zakwangirika bitewe n’ibintu bitandukanye.

Harimo kuba muri saloon uzikoreshamo batazitaho bikwiye cyangwa bitewe nibyo wirirwa ukora mu buzima bwawe bwaburi munsi.

Ujyerageje ibi bintu bikurikira ngiye kukubwira byagufasha kurinda inzara zawe mu buryo bwose.

1. Ca inzara zawe neza

Kata cyangwa se ca inzara zawe neza, uziringanije kandi uzikate umaze kuzoza kuko ziba zamaze koroha, ibi bizafasha inzara zawe gukura neza.

Umaze gukata inzara fata alcohol yabugenewe uzisige, ibi bizarinda inzara zawe guhura nama infection, alcohol yabugenewe aha mvuga niyujuje byibuza 70% bya isopropyl alcohol. Ningombwa guhita wisiga amavuta yoroshya mugihe umaze guca inzara zawe.

2. Uburyo bwa kabiri ,koresha verni zifite umwimerere mbese za oroginali, kuko hari verne zangiza inzara urugero nka verne zigizwe nibinyabutabire nka formaldehyde na dibutyl phthalate.

Ikindi ni uko gusiga verne z’amabara apika cyane bishobora kuviramo inzara zawe kuba umuhondo zikanangirika.


Niba rero ukunda gusiga amabara apika gerageza byibuza kuyakoresha gake ariko uha umwanya inzara zawe zikaruhuka.

3. Uburyo bwa gatatu: Koresha ibyo guhanaguza inzara bya originali cyangwa icyo twakita gentle nail polisher remover, iyitwa acetone free nail polish remover ni nziza kandi irinda inzara kuba zakwangirika.

4. Uburyo bwa kane: Oroshya inzara zawe ukoresheje amavuta yabugenewe bizafasha inzara zawe gukomera ndetse no guhumeka neza, nko ku bice byacu by’umubiri inzara buriya nazo zikenera kuvomerwa, mbere yo kuryama rero gerageza gusiga amavuta ya avoka kunzara zawe bizazirinda kumagara ndetse no kwangirika mugihe udafite avocado oil ushobora no gukoresha amavuta usanzwe ukoresha wisiga kumunwa.

5. Nkuko tubikesha urubuga www.WikiHow.COM batubwira ko burya inzara zikenera poroteyine kubwinshi uretse amaporoteyine rero inzara zacu zinakenera omega ya gatatu ya aside keratin ni poroteyine ikora inzara iboneka mugihe wariye amafunguro yibanze kumafi, ibishyimbo n’ubunyobwa.

Vitamin B nayo ifasha inzara zacu gukomera, zinc nayo ikarinda inzara zawe kuzana utudomo twumweru mu nzara zawe.

Sibyo gusa vitamin A n C zigufasha kuvomera inzara zawe mbese zigatoha.
Ingano ya poroteyine igomba gufatwa ku munsi namagarama umunani kuri buri kilo cy’umubiri wawe. Gusa omega 3 fatty acid yo ntakigero cyashizweho.

6. Uburyo bwa gatandatu: Mu buryo bwo kwita ku nzara zawe mu rwego rw’umutekano n’ubuziranenge bwazo ,ni ukuzirinda ibintu byazangiza.

Rinda inzara zawe ibintu bitose ndetse n’ibintu bisa nabi kuko byongera ubushobozi bwo kwatakwa nama bagiteri bizagorana kugirango zikure neza.

Niba wogeje ibyombo, wasukuye imbuga cyangwa urigutunganya ibikoresho bigizwe n’ibinyabutabire koresha ga (plastic gloves) mukurinda uruhu rwawe byumwihariko inzara zawe.

7. Uburyo bwa karindwi: Hari abantu batari bake bakunda gucisha inzara amenyo, ibi sibikwiye, bireke n’ubwo hari abo usanga byagize imbata.

Wicisha amenyo inzara, koresha ibikoresho byabugenewe nk’inzembe, coupe ongle n’ibindi.

Gucisha inzara amenyo bituma zidakura ndetse zikangirika gushibuka kwazo bikagorana.

8. Uburyo bwa munanani: Irinde gukata umubiri ugaragiye inzara zawe. Iyo ukase umubiri ugaragiye inzara zawe bikuviramo kuvirirana ibi kandi bishobora gutera inzara zawe kuba zakwibasirwa n’udukoko dutandukanye, dutera ingaruka ku nzara.

9. Mugihe ugiye gukoresha inzara bwira tekenisiye wazo kwirinda gukora kuri w’amubiri wegeranye n’inzara kandi ibikoresho akoresha abanze abyoze akoresheje uburyo byabugenewe bwa sterilizer cyangwa akoreshe ibishya bizarinda inzara zawe ibyago bitandukanye.

10. Gana umuganga wabugenewe mugihe wumva inzara zawe ziri kukubabaza agufashe akugire inama y’icyo wakora.

Mugihe inzara zawe zifite ubuzima, nta mabara uzazibonamo, nta tudomo twahato nahato tuboneka mu nzara zawe n’ibintu byo kubabara no kuvirina amaraso ntabyo uzabona.


Iyo utitaye ku nzara byakuviramo indwara zitandukanye harimo no kuvungagurika.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO