Ibyo wamenya ku nama y’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru kw’isi FIFA igiye kubera mu Rwanda

Akanama k’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi kemeje ko Kongere ya 73 ya FIFA izanatorerwamo Perezida mushya waryo izabera mu Mujyi wa Kigali kuva 13 werurwe 2023 isozwe 17 werurwe 2023.
Uyu mwanzuro wafatiwe mu nama yahuje Perezida wa FIFA, Giovanni Vincenzo Infantino [Gianni Infantino] n’Abayobozi bahagarariye Impuzamashyirahamwe z’Umupira w’Amaguru uko ari esheshatu ku Isi, ku wa 30 Werurwe 2022.
Si ubwa mbere u Rwanda ruzaba rwakiriye inama yo ku rwego rwo hejuru muri ruhago.
Mu Ukwakira kwa 2018, Umujyi wa Kigali wakiriye iya Komite Nyobozi ya FIFA.
Twifashishije igengabihe yasohowe n’mpuzamashyirahamwe ku isi FIFA yagaragaje ingingo zimwe na zimwe z’ingenzi mu bizigwaho muri iyi kongere ya 73 yayo, harimo ko hazatorwa perezida mushya wa FIFA.
Ndetse niho hazatagwa raporo kuburyo burambuye ku gikombe cy’isi cyabaye mumpera z’umwaka wa 2022.
Harimo kandi gusuzuma uko ingengo y’imari ya FIFA yakoreshejwe n’impinduka zabayeho mu mwaka 2022 ndetse hagenwe n’uburyo ingengo y’imari y’umwaka wa 2023 kugera 2026 izakoreshwa hashyirweho nabashizwe kuyigenzura.
Giovanni Vincenzo Infantino [Gianni Infantino] w’imyaka 52 muri uyu mwaka aheruka ushize yatangaje ko aziyamamariza manda ya gatatu.
Biteganyijwe ko iyi kongere izasozwa hemejwe aho ikurikira izabera.
Giovanni Vincenzo Infantino [Gianni Infantino] umuyobozi wa FIFA kugeza ubu
Uko ibikorwa bitandukanye bizakurikirana muri iyi kongere