Ibyo wamenya ku ndirimbo nshya ya Davis D yanditse agendeye ku nkuru yo muri Bibiliya

Davis D umaze kugira umwihariko wo gukora amashusho y’indirimbo ahenze yasohoye indirimbo nshya yise ‘Eva’ irimo abakobwa bakomoka muri Amerika y’Amajyepfo.
Indirimbo Eva ikubiyemo ubutumwa bw’urukundo ndetse akaba yarayikoze ayigereranya n’inkuru yo muri Bibilya mu gitabo cy’itangiriro aho Eva asaba Adam kurya ku itunda ibyatumye habaho icyaha cy’inkomoko.
Mu Kiganiro na Genesisbizz Davis D yadutangarije byinshi kuri iyi ndirimbo. Ati “iyi ndirimbo ishobora kwifashishwa mu birori bitandukanye ndetse ikaba irimo n’ubutumwa bwinshi. Nkuko nijeje abakunzi banjye ko ngomba kubakorera amashusho meza kuri alubumu yanjye ya Kabiri nzamurika mu minsi iri imbere iyi nifuje kuyikora ku rwego rwo hejuru cyane."
Davis D kandi yasabye abakunzi be gukomeza kumutera inkunga ndetse no gusangiza inshuti zabo ayo mashusho kuko aribo akorera yasoje kandi abizeza ko agiye gukomeza gukora cyane kugirango ashimishe abafana be .
Indirimbo Eva yakozwe na Element Muri Country Record ariko irangizwa na Bob Pro. Amashusho yo yakorewe mu gace k’ubutayu bwa Dubai atunganywa na Bernard Bagenzi usanzwe ari Umujyanama we.