Icupa ryajugunywe mu Nyanja mu buyapani ryabonetse muri Hawaii nyuma y’Imyaka 37

Mu mwaka wa 1984 abanyeshuri bo mu ishuri ryisumbuye ryo mu gihugu cy’Ubuyapani ubwo bari mu myitozo yo kwiga bajugunye icupa mu Nyanja , nyuma riza kugaragara nyuma y’imyaka 37 ku musenyi wo ku nyanja mu kirwa cya Hawaii nyuma yo gukora urugendo rw’ibirometero 6000.

Iryo cupa ryabonetse muri Kamena Umwaka ushize aho ryatoraguwe n’umwana w’imyaka 9 witwa Abbie Graham yaritoraguye ku musenyi wo mu kirwa cya Hawaii muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

Ubwo uwo mwana yatoraguraga iryo cupa yasanzemo ibaruwa yanditswe muri Nyakanga 1987. Agapapuro karimo kariho ubutumwa bwanditse mu ndimi 3 arizo Ikiyapani, Icyongereza ndetse n’igiporutigali, ubwo butumwa bukaba bwarasabaga umuntu wese uzatoragura icyo cupa kuzahita yongera akaryohereza kw’ishuri ryisumbuye rya Choshi aho abo banyeshuri barijugunye mu Nyanja.

Abbie Graham nyuma yo kubona ubutumwa bwari bukubiye muri iyo baruwa mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nzeri 2021 yohereje iyi nyandiko muri iryo shuri maze ashyiramo ifoto ye n’umuvandimwe bari kurya ifunguro ryo muri icyo gihugu rizwi nka Sushi.

Nk’uko televiziyo y’Abanyamerika CNN yabitangaje ku rubuga rwayo ku ya 17 Nzeri, iryo icupa ryari mu "bushakashatsi" bwakozwe n’ishuri ryisumbuye mu mujyi wa Choshi.

Nk’uko ikinyamakuru Hawaii Tribune Herald kibitangaza ngo muri icyo gihe, itsinda ry’abanyeshuri biga ibijyanye ubumenyi bw’ibinyabuzima muri iryo shuri ryakoze ubushakashatsi ku macupa arenga 750 bajugunye mu Nyanja bashaka kureba amaherezo yayo.

Jun Hayashi, umuyobozi wungirije w’ishuri ryisumbuye rya Choshi, wabaye umujyanama mu ishuri ry’ubumenyi bw’ibinyabuzima ry’iryo shuri kuva mu 2000 kugeza 2004, yabwiye itangazamakuru ryaho ati: " twishimiye ubushakashatsi bwacu uko bwagenze .."

Uyu mwarimu yavuze kandi ko kuva batangira ubushakashatsi bwabo mu mwaka wa 1985 bamaze kubona amacupa asaga 51 mu bice 17 kw’isi hose harimo Philipine, Ubushinwa no mu Nyanjya y’iburengerazuba bwa Amerika. Yavuze ko mu bushakashatsi bwabo icupa rya nyuma baherukaga kubona barikuye ku kirwa cya Kikaijima mu mwaka wa 2020.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO