Icyaba cyarateye urupfu rwa Bruce Lee nyuma y’imyaka 50 cyatangajwe n’abashakashatsi

Urupfu rwa Bruce Lee ni rumwe mu rwashegeshe abakunzi ba sinema n’imyidagaduro muri rusange, Gusa nyuma y’imyaka 50 ibyamwishe bigibwaho impaka bisa nk’aho umwanzuro wabonetse.

Nk’uko byatangajwe n’abaganga n’abashakashatsi bakomeje kwiga ku cyateye urupfu rw’uyu mugabo bahurije ku kigero cy’amazi menshi mu mubiri wa Bruce Lee.

Nk’uko bigaragara mu bushakashatsi bwa Clinical Kidney Journal bwemeza ko Bruce Lee yazize indwara yitwa hyponatraemia aho iterwa n’urugero ruke rwa sodium mu maraso ifasha kuringaniza amazi mu mubiri.

Bruce Lee witabye Imana mu 1973 afite imyaka 32 gusa , Nyuma y’ibizamini by’umubiri we ubwo wari mu buruhukiro byerekanye ko yapfuye azize amazi menshi mu bwonko.

Ni kenshi hakomeje gukwirakwira inkuru zavugaga ko uyu mugabo ashobora kuba yarishwe n’abamugiriye ishyari mugihe abandi bavugaga ko yazize stroke (guturika k’udutsi dutwara amaraso ku bwonko).

Ese ni iki ubushakashatsi bugaragaza ku mpamvu yaba yarateye urupfu rwa Bruce Lee ?

Bruce Lee yari umwe mu bahanga mu mikino njyarugamba akaba n’umukinnyi wa filime ukomoka muri Hong Kong akagira n’ubwenegihugu bwa Amerika.

Uyu mugabo yabonye izuba ku ya 27 Ugushyingo 1940, nyuma y’urupfu rwe ku ya 20 Nyakanga 1973 ku myaka 32 rwashegeje benshi ndetse havugwa byinshi bitandukanye bishobora kuba byaramuviriyemo gupfa amarabira.

Ubushakashatsi buheruka kugaragaza ko yazize hyponatraemia nyuma y’uko impyiko ze zitari zikibasha gukura imyanda mu mubiri no kuringaniza igipimo cy’amazi nk’uko byagaragajwe n’impuguke mu bushakashatsi bwashyizwe hanze muri Clinical Kidney Journal.

Mu magambo ya kiganga Hyponatremia bisobanura ko urugero rwa Sodium iba mu maraso yifashishwa mu kuringaniza amatembabuzi iba ari nke cyane ibi bigatuma umuntu agira amazi menshi mu mubiri.

Ubu bushakashatsi bukomeza buvuga ko nta byera ngo de, Dore ko nyakwigendera Bruce Lee nawe ngo yakundaga kunywa amazi menshi cyane, akanywa urumogi rugatuma ahorana inyota, ibi bigatuma yaranywaga amazi menshi kandi nayo afite mu mubiri utabasha kuyakoresha neza (yaramubanye menshi).

Umugore we witwa Linda nanone yahishuye uburyo yakundaga ibyo kurya birimo amazi menshi nk’indyo ikozwe muri karoti n’umutobe w’inanasi byose byakomezaga kongera igipimo cy’amazi mu mubiri wa Bruce Lee.


Bruce Lee ashyingurwa ku wa 31 Nyakanga 1973


Urupfu rwa Bruce Lee ntabwo rwakunze kuvugwaho rumwe

Reba hano wiyibutse Bruce Lee muri Enter the Dragon

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO