Umuhanzi Limu yashyize hanze indirimbo igaruka ku butwari bw’abanyeshuri b’i...
- 24/03/2023 saa 11:24
Mugisha Samuel wamamaye mu mukino wo gusiganwa ku magare akurikiranywe n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) aho acyekwaho ibikorwa byo gukubita no gukomeretsa.
Mugisha Samuel yegukanye irushanwa ryo gusiganwa ku magare rya Tour du Rwanda ryabaye mu mwaka wa 2018 ndetse kuri ubu uyu mukinnyi akinira ikipe yo mu Bufaransa yitwa ’La Roche-sur-Yon Vendée Cyclisme’.
Mugisha Samuel kuri ubu wari uri mu Rwanda mu biruhuko yatawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ku wa kane tariki 21 Ukwakira 2021.
Mugisha Samuel akurikiranyweho ibyaha byo gukubita no gukomeretsa ku buryo bukabije umumotari wari umutwaye bivugwa ko bashyamiranye nyuma yo kutumvikana ku mafaranga y’urugendo bari bumvikanye ko amwishyura.
Uyu mu motari witwa Sangwa Olivier avuga ko Mugisha yamukubise ari kumwe n’undi mugabo witwa Muyoboke Ezechiel ndetse aba bombi bafungiye by’agateganyo kuri sitasiyo ya polisi ya Gisozi.
Mu ngingo ya 148 mu gitabo gishyiraho amategeko ahana y’U Rwanda, isobanura ko:
Umuntu wese ubishaka, ukomeretsa undi cyangwa umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Mu gihe umugambi cyangwa igico byateguriye icyaha, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).
Mugisha Samuel na Muyoboke Ezechiel bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake.