Pele yashimiye abaganga bamwitayeho mu burwayi bwe

Icyamamare mu mupira w’amaguru muri Brazil Pele yashimiye abaganga bamwitayeho nyuma yo kubagwa ikibyimba mu mara.

Uyu musaza w’imyaka 80 kuri uyu wa kane abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yashyizeho ifoto amwenyura ari kumwe n’abaforomo babiri mu bitaro bya Albert Einstein bya Sao Paulo aho yari maze iminsi arwariye.

Pele yagize ati: "Ikiremwamuntu kiratangaje. Hariho imyuga isaba imyitozo ya buri munsi y’ubufatanye, gukunda abaturanyi no kugira neza."

"Ndashimira cyane abaforomo Alessandro na Leandro, banyitaho buri munsi. Twese turi ikipe idatsindwa!".

Pele yabazwe ku ya 4 Nzeri nyuma yuko ikibyimba kibonetse mu mara ye ubwo yari amaze gukorerwa ibizamini.

Uyu mukinnyi wahoze akinira Santos na New York Cosmos niwe mukinnyi wenyine wegukanye igikombe cy’isi inshuro eshatu kandi afatwa nk’umwe mu bakinnyi bakinnye umupira w’amaguru w’ibihe byose byose.

Pele yakiniye ikipe y’igihugu ya Brezil imikino 91, aca agahigo ko kuba yaratsinze ibitego 1,281 mu mikino 1,363 mu gihe cy’imyaka 21 yakinnye ruhago nk’umunyamwuga.


Pele yashimiye abaforomo Alessandro na Leandro bamwitayeho iminsi yose yamaze mu bitaro

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO